skol
fortebet

Rwanda: Umubare ungana n’ uwabarwayi ba SIDA urya biwugoye

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango binyuze muri Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’Abana bato, yakoze isesengura isanga abanyarwanda 40% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 4 na 800 batihagije mu biribwa naho abangana na 3% ari nawo mubare SIDA iriho mu Rwanda barya bibagoye.

Sponsored Ad

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kamena aho iri sesengura rigaragazo ko abandi Banyarwanda 40% batihagije mu biribwa ku kigero gikwiye mu gihe 17% bo bafite ikibazo cyo kubona amafunguro ahagije.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugirango ikibazo cy’imirire gikemuke.


Dr Anita Asiimwe

Yagize ati “Icyo dusaba ni ubufatanye bwimbitse mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, n’Abanyarwanda turabasaba ubwo bufatanye kuko iki kibazo ntikireba umuntu cyangwa urwego rumwe.”

Igihe cyatangaje ko umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, mu Rwanda, Jean Pierre de Margerie, yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi kigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ni ikibazo kigira ingaruka ku buzima, uburezi n’iterambere ry’ubukungu. Twishimiye kumva ko guverinoma itashyize iki kibazo mu rwego rw’ubuzima gusa, ahubwo yagishyize muri gahunda zose z’iterambere ry’igihugu. WFP yabyakiriye neza kandi yatangiye gutera inkunga ingufu za Leta mu gukemura iki ikibazo no kugabanya impuzandengo y’imirire mibi cyane cyane imirire mibi ikabije.”

Yakomeje ashima intambwe yatewe yo kumenya uko ikibazo cy’imirire gihagaze ku rwego rw’igihugu.

Ati “Imwe mu ngamba zikoreshwa iyo ushaka gukemura ikibazo, ugomba kubanza ukamenya uko gihagaze. Raporo yashyizwe ahagaragara ikaba igaragaza igipimo cyo kwihaza mu biribwa igatanga n’inama z’uko byakomeza gutezwa imbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cy’amapfa n’ibiza birimo imyuzure n’inkangu bigira ingaruka ku musaruro bikaba byatera ikibazo cy’imirire mibi, agira inama Leta ko abaturage bajya bahabwa amakuru ku mihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo gukoresha ibikorwaremezo mu buhinzi, mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Muri iri sesengura bavuga ko amafunguro y’Abanyarwanda yiganjemo ibinyamafufu bingana na 37.3%, ibitoki 27.6 n’ibinyampeke bingana na 11%, imboga zingana na 7.6% mu gihe imbuto ziri ku kigero cya 4.7%.

Impuzandengo y’amafunguro atera imbaraga ibarirwa muri kilokarori (kilocalorie) 2,754 ku munsi, mu gihe aba yifitemo ibyubaka umubiri (proteines) bingana na garama 69 ndetse na ‘lipides’ za garama 31 ku munsi.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abaturage kwihaza mu biribwa no kunganira abatishoboye ngo bafashwe kubona indyo yuzuye binyuze muri gahunda zitandukanye nka Girinka na VUP.

Leta kandi yubatse amarerero azwi nka ECD Centers, inashyiraho gahunda ya ‘Shisha Kibondo’ aho abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahangwa ifu y’igikoma n’amata yo kunywa.


Dr Jean Jacques Mbonigaba wayoboye iri sesengura


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa