skol
fortebet

Major Sankara wigambaga gufata ishyamba rya Nyungwe yamaze kugezwa mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuvugizi w’umutwe wa FLN,ushamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina,Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube yigamba gufata ishyamba rya Nyungwe,yamaze kugezwa mu Rwanda aho kuri ubu ari mu maboko ya RIB.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,akaba n’umuvugizi wa Leta, Dr. Richard Sezibera yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, yavuze ko ubu u Rwanda rwamaze guta muri yombi Sankara ndetse agiye guhita ashyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe ibyaha bitandukanye birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu n’iterabwoba.

Yagize ati "Uwiyita Major Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije,... ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora."

Taliki 15/4/2019 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’ifatwa rya Sankara. Gusa, mu nkuru twasohoye icyo gihe ku ifatwa Sankara afatiwe mu birwa bya Komore inzego za Leta twari twagerageje kubaza zarabihakanye nazo zivuga ko zibyumva gutyo, n’ubwo amakuru twari dufite yabyemezaga.

Nyuma yaho, Rusesabagina, uvuga ko ayobora umutwe wa MRCD, yumvikanye kuri Radio Ijwi ry’Amerika avuga ko Sankara, umuvugizi wa FLN ifatanya na MRCD, ko araho ameze neza nta kibazo afite ndetse arinzwe, iki gihe yavugaga ko abagiye kumufatira muri Komore babatesheje.

Sankara ashobora kuburanishwa n’inkiko za Giisivili kuko Leta y’u Rwanda itemera ipeti rya Major yavugaga ko afite. Ivuga ko nta gisilikali kizwi yariboneyemo.

Minisitiri Sezibera yatangaje kandi ko hari abarwanyi bashyigikiye Sankara biciwe muri Nyungwe mu minsi ishize. Nta mubare wabo yatangaje.

Sankara yatangaje ko umutwe wa FLN ariwo wagabye ibitero byahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe n’ahandi mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Sezibera yavuze ko bakoranye n’ibihugu byinshi kugira ngo Sankara afatwe ndetse azanwe mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze impapuro zo kumuta muri yombi we n’abandi bahungabanya umutekano w’u Rwanda.


RIB yemeje ko Major Sankara ari mu maboko yabo

Ibitekerezo

  • Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo, izaturwanirira ishingiye kumirimo myiza igihugu gikorera abaturage ( Girinka, kubakira abakene, amafaranga ahabwa abatishoboye, kurihira abana babakene amashuli) nibindi. Kubwibyo Imana dukomereze amaboko ya HE Paul Kagame

    Ariko iyo Nyungwe bafatiye kuri youtube iba hehe ko iyo tuzi tuyinyuramo buri munsi? Uyu nawe wiyita shebuja ngo ni Rusesabagina azashake ibindi arindagiramo ntawe uva mu gikoni ngo afate igihugu! Ni ejobundi nawe mukumva avugira iyo za Mageragere!

    Yes Sankara uzatsinda rdf nabanyarwanda agafata igihugu hhhhh

    Imana yaragarutse isigaye yirwa iwacu murwagasabo ikanaharara abo bantu ntiyemera baza iwacu

    War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

    kuki igihano cyurupfu cyavuyeho ndababaye abaguye murinyungwe baba bahorewe Kuko Imana ikunda urwanda ntawuzarukaraho rwarababaye Irabizi yaragarutse Irutahamo rwoseeee Sankara ninduru ze rusesabagina kuri YouTube ubuse abirirwa bumva amahomvo yo kuri YouTube ntibiboneye ukuri kwibyo bavugagura NGO arahari byoseee nibinyoma bashaka ababakurikira NGO babagire nkigihuru bihisha inyuma babashe kubaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa