skol
fortebet

Sena y’ u Rwanda n’ iya Maroc basinyanye amasezerano yagutse

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza
Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza na Perezida w’ urwego rwo mu gihugu cya Maroc rugereranwa na Sena bashyize umukono ku masezerano yagutse y’ ubufatanye hagati y’ inzego bayoboye.
Muri uru ruzinduko Bernard Makuza yagiranye ibiganiro n’ abayobozi batandukanye muri icyo gihugu barimo Perezida wa Chambre des Conseillers ari rwo rwego rugereranwa na Sena ndetse na Minisitiri w’ intebe.
Ambasaderi w’ u Rwanda muri Maroc Mathias Harebamungu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza na Perezida w’ urwego rwo mu gihugu cya Maroc rugereranwa na Sena bashyize umukono ku masezerano yagutse y’ ubufatanye hagati y’ inzego bayoboye.

Muri uru ruzinduko Bernard Makuza yagiranye ibiganiro n’ abayobozi batandukanye muri icyo gihugu barimo Perezida wa Chambre des Conseillers ari rwo rwego rugereranwa na Sena ndetse na Minisitiri w’ intebe.

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Maroc Mathias Harebamungu yabwiye RBA ko ayo masezerano ari amasezerano yagutse areba imikoranire hagati y’ izo nzego zombi

Yagize ati “Ni amasezerano mu by’ ukuri areba uburyo bw’ imikoranire hagati y’ inzego zombi, akaba ari amasezerano ajyanye n’ iby’ ubufatanye, akagura uburyo baterana inkunga mu bihugu byombi, haba se no ku ruhando rw’ Afurika no kuruhando mpuzamahanga”.

Yakomeje agira “Aragutse cyane ntabwo wavuga ngo ni iki n’ iki gusa kuko urabona ko ari hagati y’ ibihugu byombi harimo ubwisanzure kugira ngo imbaraga z’ ibihugu byacu byombi zigire aho zigeza umugabane wacu w’ Afurika.”

Amb. Harebamungu yakomeje avuga ko Hon. Makuza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ intebe wa Maroc Abdelilah Benkirane. Benkirane yashimye aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ uruhagejeje ariwe Perezida Kagame.

Hon Makuza yabwiye Saadeddine Othmani ko u Rwanda rushyigikiye gukorana na Maroc banaganira kucyakorwa kugira ngo imikoranire hagati y’ ibihugu byombi irusheho koroha.

Amb. Harebamungu yavuze ko ibiganiro bya Hon. Makuza na Hon. Othmani byanagarutse ku cyakorwa ngo amasezerano Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umwami wa Maroc Muhammed VI bashyizeho umukono ashyirwe mu bikorwa.

Ibitekerezo

  • Prime minister wa Maroc si Benkirane uwo yavuyeho, urihi yitwa Saad Eddine El Othmani.
    Bombi bakomoka mu ishyaka rimwe PJD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa