skol
fortebet

SKOL yatangije igicuruzwa cy’Amazi ya Virunga afite umwihariko udasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Uruganda rwa Skol Brewery Limited Rwanda,ubusanzwe rumenyerewe mu gukora inzoga zisembuye harimo n’ibindi binyobwa bidasembuye birimo icyitwa ’Panache’,rwashyize hanze igicuruzwa cy’amazi bise ’Virunga Water’,cyikaba kigizwe n’ibice bibiri aribyo ’Water Sparkling na Water Mineral’,byose bifite umwihariko wo kuba mu icupa ritari irya Palasitike nkuko byari bimenyerewe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, SKOL Brewery Ltd yatewe ishema ryo gutangiza “Amazi ya Virunga”.

Uyu muhango wabereye ku ruganda rwa Skol i Nzove, Nyarugenge, ahari umuyoboro mushya utanga amazi watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibidukikije, Nyakubahwa Dr Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA.

Iki gicuruzwa gishya kiri muri gahunda ya Skol yo kubahiriza amabwiriza y’igihugu yo kurwanya ikoreshwa rya palasitike ikoreshwa inshuro imwe, kuko bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Uwamariya Jeanne d’Arc ari nawe wari umushyitsi mukuru,yavuze ko kuba uru ruganda rwatangije gahunda yo gukora amazi abikwa mu macupa y’ibirahuri ari igikorwa kizagira ingaruka nziza ku gihugu.

Yagize ati "Ni igisubizo kuri twebwe nka leta kuko kije gishyira mu bikorwa ingamba leta yihaye n’itegeko yashyizeho ryo guca amacupa ya pulasitike akoreshwa inshuro imwe gusa."

Yongeyeho ko umuryango mugari w’Abanyarwanda uzungukira mu gukoresha amacupa y’ibirahuri mu kubika amazi aho kuba aya pulasitike kuko yangiza ibidukikije ku rweg rwo hejuru .

Yakomeje ati "Ni igisubizo ku Banyarwanda kugira ngo tubungabunge ibidukikije ariko tunanywa amazi meza ari mu macupa y’ibirahuri.”

Minisitiri Dr Mujawamariya yanasabye izindi nganda zigikora amazi abikwa muri pulasitike, gutekereza ku buryo zatangira gutunganya abikwa mu macupa, mu rwego rwo kugabanya umwanda uterwa n’amacupa akozwe muri pulasitike.

Icupa rimwe ry’amazi rya ‘Virunga Water’ ririmo santilitiro 33, rizajya rigurwa amafaranga 400 Frw hanyuma icupa risubizwe,ushaka gutwarana n’icupa we bizajya bimusaba gutanga amafaranga 600 Frw. Nyuma y’ikoreshwa ry’aya macupa, azajya akusanywa asubizwe mu ruganda yongere ashyirwemo amazi, gutyo gutyo.

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko ubwo bakoraga aya macupa, icyari kigamijwe ari ubwiza n’uburambe bwayo, aho kuba ingano y’ubunini bwayo.

Yagize ati "Turi hano kugira ngo dukore ibintu bifite agaciro, ntabwo ikigamijwe ari ingano y’icupa. Rero twiteguye guhangana ku isoko, kuko twe dufite umwihariko. Uzajya agura amazi, azajya agarura icupa risubire mu ruganda. Ubu buryo bukazafasha guca ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitike kandi tuzatanga amazi afite ubuziranenge kandi abitse neza."

SKOL Brewery Limited Rwanda ni uruganda rwubatswe mu 2009, rufite intego yo kwenga hegitolitiro ibihumbi 200 buri mwaka.

Mu 2010 rwengaga hegitolitiro ibihumbi 31 ku mwaka, kuva icyo gihe rwagiye ruzamuka ku kigero cya 37% ku mwaka.

Muri Mutarama 2019 rwafunguye umuyoboro mushya ufungirwamo ibinyobwa, ufite agaciro ka miliyoni $10, rutangaza ko rugiye gukuba kabiri umusaruro warwo. Ku wa 19 Ukuboza 2019 rwatangaje ko ibyo bikorwa remezo n’imbaraga z’abakozi byarugejeje ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka.

Uru ruganda rukora ibinyobwa birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canett, Skol Select na Skol Panache idasembuye, kuri ubu hakiyongeraho n’amazi,rukaba rubaye uruganda rwa mbere mu Rwanda ruciye agahigo ko ko gukora igicuruzwa cy’amazi mu icupa ritari Palasitikemu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Reba hasi amafoto y’uko byari byifashe:


Aha ni aho batunganyiriza aya mazi bayashyira mu macupa yabugenewe






Minisitiri w’ibidukikije ubwo yageraga ku ruganda rwa Skol yasanganiwe n’Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert




Minisitiri w’ibidukikije ubwo yafataga ijambo


Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, batangiza iki gikorwa ku mugaragaro



Icupa rifite akarongo k’umutuku ribamo amazi arimo Gaz nkeya naho ifite akarongo k’umutuku riba ririmo amazi gusa nta kindi avanzemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa