skol
fortebet

Sobanukirwa n’imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku itariki ya 17 Nyakanga 2017; 817 bo mu Ngabo z’ u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru abandi barangiza amasezerano y’akazi.Urubuga rwa RDF rugaragaza ko ofisiye jenerali ajya mu kiruhuko cy’izabukuru agize imyaka 55 y’amavuko mu gihe ofisiye Mukuru ajya mu kiruhuko cy’izabukuru agize imyaka 50 y’amavuko.
Ingingo ya 82: Ivuga ko ikiruhuko cy’izabukuru ku musirikare w’umwuga, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ni iyi ikurikira:
1º Ofisiye (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 17 Nyakanga 2017; 817 bo mu Ngabo z’ u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru abandi barangiza amasezerano y’akazi.Urubuga rwa RDF rugaragaza ko ofisiye jenerali ajya mu kiruhuko cy’izabukuru agize imyaka 55 y’amavuko mu gihe ofisiye Mukuru ajya mu kiruhuko cy’izabukuru agize imyaka 50 y’amavuko.

Ingingo ya 82: Ivuga ko ikiruhuko cy’izabukuru ku musirikare w’umwuga, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ni iyi ikurikira:

1º Ofisiye Jenerali: imyaka mirongo itanu n’itanu (55);
2º Ofisiye Mukuru: imyaka mirongo itanu (50);
3º Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru: imyaka mirongo ine n’itanu (45).
Kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu (5).

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka makumyabiri (20) cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu (5) kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora gutanga ipeti rikurikiraho kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Lt Gen Karenzi Karake na Major Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru bahawe ikiruhuko

Ni ku nshuro ya gatanu kuva mu mwaka wa 2013, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u Rwanda. Kuri iki cyiciro cy’uyu mwaka wa 2017, abagera kuri 817 barimo ba Ofisiye na ba Suzofisiye bakuru 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, 378 basezerewe kuberako barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF mu gihe abandi 70 bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.

Umuhango wo kubasezeraho no guha agaciro umurimo bakoreye igihugu wari uyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe. Mubitabiriye uwo muhango, harimo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Abagaba b’Ingabo za RDF, Ofisiye bakuru muri RDF, abasezerewe hamwe n’imiryango yabo. Uwo muhango wabereye ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda tariki 17 Nyakanga 2017.

Mu basyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Lt Gen E Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa.

Mu ijambo Gen James Kabarebe yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yashimiye byimazeyo abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo badahwema gutanga mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo”.

Gen James Kabarebe yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite mu gukomeza gutanga umusanzu igihugu kibakeneyemo. Yagize ati: “Igihugu kiracyabakeneye kubera ubunararibonye bwanyu kugira ngo kirusheho gutera imbere”.
Mu ijambo rya Lt Gen Karenzi Karake wari uhagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye cyane Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, ku bw’ubwumwihariko inama atanga zijyanye n’indangagaciro ziranga umusirikare.

“Tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntabwo tunaniwe, twubashye inzego nkuru z’Igisirikare twitanga nk’umusingi w’igihugu twakoranye icyubahiro, intego twubaha n’Ubuyobozi. Iki nicyo gihe cyo gusubiza umwambaro wa Gisirikare tukambara umyambaro mishya y’Abaturage tugatangira gukorera igihugu kandi nk’Inshingano zacu”.
AMAFOTO:

Gen James Kabarebe yasabye izi ngabo kuzatanga umusanzu igihe cyose baba bakenewe
Maj Gen Jack Nziza mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru
Lt Gen Karenzi Karake mu bahawe ikiruhuko
Brig Gen Gashayija Bagirigomwa ari mu bahawe ikiruhuko

Ibitekerezo

  • Tubahaye ikaze mu isi yabaciviles! usibye ko Once a Soldier always a Kommando!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa