skol
fortebet

Sobanukirwa neza umuntu uhambanwa ikara mu muco Nyarwanda

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ubundi umuhango wo guhambanwa ni umwe mu mihango y’umuco Nyarwanda yakorwaga mu gihe cyo gushyingura ariko ubu usa nk’aho utagikorwa.

Sponsored Ad

Nsanzabaganwa Modeste uhagarariye ishami ry’ururimi mu nteko y’umuco n’ururimi, avuga ko ubundi aba kera bemeraga ko iyo umuntu yapfaga yagendaga ariko nyuma y’igihe akazagaruka mu bundi buryo.

Avuga ko mu kugaruka atari nyir’ubwite wagarukaga, ahubwo hagarukaga umuzimu we, akaba yarashoboraga kuza mu buryo bubiri bwe butandukanye.

Yashoboraga kuza ari mwiza cyangwa mubi, yashoboraga kuza abahumuriza cyangwa abatera ibyago, bitewe n’ukuntu bamubaniye igihe yari akiri muzima.

Hari abibaza umuntu wahambanwaga ikara, hakaba abatekereza ko wenda ryahambanwaga igitsina gabo cyangwa igitsina gore.

Modeste Nsanzabaganwa akomeza avuga ko uwo bahambanaga ikara yabaga ari umuntu wese ushaje adashatse yaba umukobwa cyangwa umuhungu.

Kuba rero uwo muntu yarapfaga adashatse, byagaragaraga ko uwo muntu apfanye agahinda ko kuba adafite umugore cyangwa umugabo, kuba atarabyaye, kuba ataragize impuhwe z’ububyeyi no kuba yarabuze icyubahiro cy’ububyeyi.

Ikara ryakoreshwaga mu kugira ngo batsirike umuzimu we, ntazagaruke nanagerageza kugaruka azaze atuje adateza amahane, kuko babonaga ko uwo muntu apfanye agahinda kugira ngo umuzimu we atazabatera akabagirira nabi bamuhambanaga ikara.

Ikindi ni uko ngo iri ikara risanzwe, ryahambanwaga umuntu utarashatse bitandukanye no kubibazaga ko ryaba ryarahambanwaga umuntu utarabyaye kuko ngo ingumba yo yabaga yararongowe, yarasabwe akanakobwa cyangwa se yarakoye, ikibazo kikaba ko atabashije kubona urubyaro, bivuze ko we yashyingurwaga nk’abandi bose nta kara.

Nsanzabaganwa avuga ko kuba umuntu yarapfaga atarongoye/atarongowe, babifataga nk’ikosa ry’umuryango mugari w’Abanyarwanda, kuba uwo muntu arinze asaza kugeza n’aho apfa batamushakiye, kuko ubundi ba nyirasenge, nyina wabo na babyara be, ni bo batangiraga kukuranga iyo babonaga ukuze ugeze igihe cyo gushaka.

Kuba ko rero umuntu yarageraga aho arinda apfa atarongoye/atarongowe, ni uko umuryango yabayemo wabaga utarigeze ubyitaho ngo ubihe agaciro bamufashe akaba ari cyo cyatumaga bahora bafite ubwoba ko nagaruka azaba aje kubishyuza bwa bufasha batamuhaye bityo bagahitamo kumuhambana ikara mu rwego rwo gutsirika umuzimu we.

Ibitekerezo

  • Nonebyagiyehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa