skol
fortebet

Sosiyete Sivile yagaragaje itekinika rikorerwa imbere ya Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Sosiyete Sivile ivuga ko uretse kuba Perezida Paul Kagame atarishimiye bamwe mu bayobozi bishimiraga ibigenda gusa mu nama y’igihugu y’umushyikirano, hari ngo n’abandi bayobozi bakuru iyo bamuri imbere mu nama na we bamuhisha byinshi.
Perezida wa Sosiyete Sivile, Edward Munyamaliza, yavuze ko ibi binagaragazwa n’uko iyo bamwe muri izi nama bagerageje kuvuga ibibazo biri mu muryango nyarwanda, bamwe muri aba bayobozi bakuru babuka inabi.
Ibi uyu muyobozi yabibwiye Izubarirashe.rw, nyuma y’aho (...)

Sponsored Ad

Sosiyete Sivile ivuga ko uretse kuba Perezida Paul Kagame atarishimiye bamwe mu bayobozi bishimiraga ibigenda gusa mu nama y’igihugu y’umushyikirano, hari ngo n’abandi bayobozi bakuru iyo bamuri imbere mu nama na we bamuhisha byinshi.

Perezida wa Sosiyete Sivile, Edward Munyamaliza, yavuze ko ibi binagaragazwa n’uko iyo bamwe muri izi nama bagerageje kuvuga ibibazo biri mu muryango nyarwanda, bamwe muri aba bayobozi bakuru babuka inabi.

Ibi uyu muyobozi yabibwiye Izubarirashe.rw, nyuma y’aho mu nama ya 14 y’umushyikirano, Perezida Paul Kagame atishimiye bamwe mu bayobozi barangwa no guhora bitaka ibyiza gusa, aho kuvuga n’ibitagenda ngo bishakirwe ibisubizo.

Ubwo yasozaga uyu mushyikirano, umukuru w’igihugu yagize ati “Kuvuga ibyiza ukora koko bikwiye no kuba byishimirwa, njye navuga ngo nimureke twishimire ibyiza tumaze gukora, ariko ntabwo nakongeraho na rimwe kuvuga ngo ‘ariko murabizi turi ibitangaza, tumaze kugera kuri ibi, abantu baza no kutureba’, izo mvugo rwose zimfata ahantu zikandya, aho kwivuga ibyiza jya ureka abandi babikuvuge, ntukabyivuge, iyo uguma ubyivuga uvuga ko abantu baza ku kwigiraho, ibyo udakora neza se na byo baza kukwigiraho?”

Mu kugaragaza ko atishimira abayobozi bahora bivuga ibigwi gusa, Perezida Kagame yunzemo ati “Icya mbere nta n’ubwo tubikorera ngo abantu batuvuge neza cyangwa ngo badushime, ni ni inyungu zacu, ibyo dukora byose izo ni inyungu dukwiye kwishimira ndetse binatwitirirwe twese, ibyo mwirirwa mwitirara perezida, n’iyo yaba ari igitangaza ntacyo yageraho adafite abo akorana na bo bazima bazi icyo bashaka”

Ibyagagajwe na Perezida Kagame, bishimangirwa na Sosiyete Sivile y’u Rwanda ivuga ko koko hari abayobozi bakuru iyo bari imbere ya Perezida Kagame bakora ibyo uyu muryango wise “itekinika”.

Munyamaliza yagize ati “Uretse no mu Mushyikirano nka kuriya, no mu nama zimuhuza n’abandi bayobozi bakuru bamwe byagaragaye ko hari abamubeshya, ijambo ryo gutekinika amaraporo ntabwo ari njye urizanye, barahari batekinika batamubwiza ukuri. Hari imishinga myinshi y’abaturage igaragara ko itatanze umusaruro, ariko ntibagaragaze uwahaniwe icyo gikorwa, ibyo biba bivuze ko byaba mu nzego z’ubutabera cyangwa n’abandi bayobozi bakuru baba bamubeshye.”
Mu kugaragaza ko iki kibazo koko gihari, uyu muyobozi yagarutse ku mwiherero wabereye mu karere ka Gatsibo muri uyu mwaka, aho Perezida Paul Kagame ubwo yagarukaga ku kibazo cya ruswa, yabajije abayobozi bari aho impamvu badatumira umuyobozi wa transparency Rwanda ngo na we ajye aza muri ibyo biganiro.

Umukuru w’igihugu icyo gihe yavuze ko bishoboka ko abo bayobozi baba batinya ko yaza akavuga amabi yabo.

Sosiyete Sivile yo kandi ivuga ko n’ugerageje kugaragaza ikibazo cy’ibitagenda, bamwe muri abo bayobozi bashaka uburyo bwose bamubuza kuvuga. Ibi ngo byagaragaye mu nama ya 14 y’umushyikirano.

Yunzemo ati “Umuyobozi wese ukunze kujya mu kwihagararaho ngo ikibazo kitagarara, ntabwo ari byo, mwabonye uko Musenyeri yagaragaje ikibazo kiri mu muryango ariko Evode akamwuka inabi, uyu muyobozi (Evode) ni we wagombye kuba abizi kurusha abandi bose kubera ko we ari mu butabera kandi azi imanza za gatanya zihari, arazizi ku rwego rw’igihugu uko zingana, ni ukuvuga ko ahubwo yagombye kuba ariwe ufite icyo yabivugaho cyane kurusha undi uwo ariwe wese, aho kujya kuvuga ko nta bibazo bihari cyangwa gupfobya uwabivugaga, ibi ni ukugaragaza ko hari abayobozi koko bashaka guhisha ibibazo igihugu gifite.”

Uyu muryango uvuga ko gushima ari byiza ku byakozwe , ariko iyo harimo ikintu kitagenda neza ari ngombwa ko bivugwa bigashakirwa umuti urambye.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa