skol
fortebet

Tony Alexander Adams wakiniye ikipe ya Arsenal imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka 14 yashimiye cyane wa musore w’imyaka 23 wakoze umuhanda wenyine[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Tony Alexander Adams wakiniye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka 14, yashimiye cyane Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Karongi igikorwa wakoze umuhanda wa 7 km wenyine i Karongi.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwita abana b’ingagi izina mu birori byabereye mu Kinigi, Tony Adams abinyujije ku rubuga rwa Instagram yashimiye kuba yaritabiriye uyu muhango, by’umwihariko agaruka kuri Niringiyimana avuga ko yakoze igikorwa kidasanzwe.

“Uyu musore ntasanzwe, ubwe yakoze umuhanda ufite ibilometero birindwi akoresheje isuka mu gace atuyemo ageza ku muhanda mugari kubera ko bari bawukeneye, ni umusore w’umuhanga kandi witonda.”

Tony Adams w’imyaka 52 yakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14. Mu myaka 22 yamaze muri Arsenal FC yatwaye ibikombe 13 maze yubakirwa ikibumbano hanze ya Emirates Stadium.

Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 yamamaye cyane biciye mu nkuru ya TV1 ivuga ko uyu musore we kugiti cye yabashije gukora igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi wenyine mu Karere ka Karongi aho akomoka,

Ni ibintu byishimiwe na benshi batangira kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga , byanatumye abantu banyuranye barimo n’abayobozi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko banyuzwe n’ubutwari bukomeye bw’uyu musore, hari n’abamusabiraga ko akwiye kugororerwa.

Niringiyimana Emmanuel yavuze ko uwo muhanda yamaze imyaka itatu awukora aho ngo abamubonaga bamufataga nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa