Tonzi yagaragaje Ishavu akomeje guterwa n’umubyeyi we wishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 11 April 2019 Yasuwe: 2209

Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, uyu mugire wagiye akundwa mu ndirimbo zitandukanye, yagarahaje Agahinda yatewe n’umugore watanze nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tonzi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu gisata cya Muzika hano mu Rwanda aho yagiye akora ibikorwa bitandukanye muri muzika.

Abinyujije kuri Instagram yazirikanye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tonzi mu gahinda kenshi yagarutse ku buryo ikiremwamuntu cyari cyatakaje ubumuntu kugeza no ku bagore, aho umwe mu bo umubyeyi we yigishije ari we wamugambaniye akamwereka interahamwe.

Yagize ati “Mama, wishwe urw’agashinyaguro, turakwibuka iteka, ingaruka zo kukubura turwana nazo umunsi ku wundi, ibyabaye ntibizongere. Kubona abagore bica abandi biri mubyandenze! Mama wagambaniwe n’umugore ndibuka induru ye akubonye bari baturekuye ngo tugende agasara ngo ntitugenda abonye inzoka, kumbe yarakumenye waramwigishije”

Tonzi akomeza ashimira ingabo za FPR Inkotanyi zabatabaye zigahagarika ubwicanyi, aragira ati “Birenze ubwenge bwacu, abagore bararangaye pe! Ni ibyo kugawa! Mana warakoze kuduha ubuyobozi bwiza. Warakoze RPF kongera gusana umuryango Nyarwanda. Ni inshingano zacu twese gukomeza kwiyubakira igihugu ntawe dusigana, dukundana, dufashanya, twubakana umunsi ku wundi. Imana ihe umugisha igihugu cyacu. Jenoside ntizongere ukundi, urukundo rwogere.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gakuba

    Ibyo mu Rwanda biratangaje.Uyu Tonzi,nyina yishwe muli Genocide.Nyamara SE (her father),bamufungiye Genocide.Iki ni kimwe kerekana ko abantu twese turi bamwe.Uyu Tonzi,afite genes za SE w’umuhutu na genes za nyina w’umututsi.Ubu se wamwita ubuhe bwoko??

    2 months ago
  • chat_bubble gakuba

    Tonzi muli ikigihe cyo kwibuka komeza wihangane nkuko wabishoboye mumyaka 25 uwo murozi igihe kizagera apfe. nabi niba akiriho. uwo mubyeyi aho aruhukiye.ali. mu mahoro

    2 months ago

Inzindi nkuru

Nyuma y’imyaka 22 Nsengiyumva yarabuze abo mu muryango we kuri ubu ari mu...

Nyuma y’imyaka 22 ashakisha abo mu muryango we yababuze, kuri ubu Eric...
19 June 2019 Yasuwe: 3399 0

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ibya ya Ndwara idasanzwe yibasiye ibigo...

Indwara itazwi yari imaze iminsi ivugwa mu mashuri abiri yisumbuye...
19 June 2019 Yasuwe: 3601 0

Nyaruguru: Nyirabahutu witwaga “Umukecuru wa Perezida”yahitanywe n’...

Umukecuru witwa Nyirabahutu Daphrose ukomoka mu karere ka Nyaruguru wari...
19 June 2019 Yasuwe: 2292 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yashyize ahagaragara ingamba...

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abasigaye bakinira imikino y’amahirwe ahantu...
19 June 2019 Yasuwe: 1616 0

Kicukiro:Imashini itsindagira umuhanda yahubutse hejuru y’ikamyo yari...

Imodoka itsindagira umuhanda yari itwawe n’ikamyo ifite plaque ya RAC 985...
19 June 2019 Yasuwe: 3142 0

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bakiranye ubwuzu Perezida Kagame...

Abanyarwanda benshi batuye mu Bubiligi bakoze urugendo urugendo rugera ku...
18 June 2019 Yasuwe: 1608 1