skol
fortebet

Trump arifuza ko ibihugu birimo n’ u Rwanda bimufasha kuvugurura UN

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize ku rutonde itsinda rito cyane ry’ibihugu birimo u Rwanda bikwiye gufasha kuvugurura Umuryango w’Abibumbye ashinjwa kuba ntacyo ukora.
Mu Nama Rusange ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye I New York muri uku kwezi kwa Nzeri, ku itariki 18 perezida Trump azakira inama y’bayobozi b’isi igamije kuvugurura uru rwego mpuzamahanga rugizwe n’ibihugu 193. Bikaba bivugwa ko perezida Trump ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, António (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize ku rutonde itsinda rito cyane ry’ibihugu birimo u Rwanda bikwiye gufasha kuvugurura Umuryango w’Abibumbye ashinjwa kuba ntacyo ukora.

Mu Nama Rusange ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye I New York muri uku kwezi kwa Nzeri, ku itariki 18 perezida Trump azakira inama y’bayobozi b’isi igamije kuvugurura uru rwego mpuzamahanga rugizwe n’ibihugu 193. Bikaba bivugwa ko perezida Trump ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres, bagiye gukorana mu gusubiramo uko uyu muryango ukora.

Perezida Trump akaba yifuza kuvugurura uru rwego n’ubundi yigeze gutesha agaciro avuga ko aria ho abantu bahurira bagiye kwishimisha gusa.

Mu kwihutisha ayo mavugururwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zikaba zashyize ku rutonde ibihugu 14 zifuza ko byazifasha nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Ibyo bihugu ni; u Rwanda, U Bwongereza, Canada, u Bushinwa, U Budage, u Buhinde, Indonesia, u Buyapani, Jordan, Niger, Senegal, Slovakia, Thailand na Uruguay.

Perezida Paul Kagame asanzwe ayoboye amavugurura ya Afurika Yunze Ubumwe igizwe n’ibihugu 53 nayo ikaba yaragiye ivugwaho kuba ihuriro ryo kwifotoza gusa. Abayobozi ba Afurika bakaba barasabye perezida Kagame kubereka inzira zanyurwamo hakagaragara impinduka mu nama ya A.U yo muri Nyakanga 2016 yabereye I Kigali.

Yifashishije itsinda ry’impuguke zirimo umuhanga mu by’ubukungu w’Umunyarwanda, Dr Donald kaberuka, perezida kagame akaba yaratanze bimwe mu byagenderwaho mu kuvurura uyu muryango nk’aho inkunga igomba guterwa ibikorwa bya Afurika byo kubungabunga amahoro yamaze gutegurwa akaba akomeje no mu bindi.

Ibihugu 14 perezida Trump na Guterres bashyize kuri urwo rutonde, bizagirana inama ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, aho Trump azafata ijambo kimwe na Amabasaderi wa Amerika muri Loni, Nikki Haley ndetse na Guterres nk’uko byemezwa na AFP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa