skol
fortebet

Twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo-Gen Mubarak

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Abavuga ko barwanya u Rwanda bamenyeshejwe ko YouTube itazafata igihugu.

Ni ubutumwa bahawe n’umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’izo mu mujyi wa Kigali asaba Abanyarwanda kudaha agaciro urubuga rwa YouTube n’izindi ziriho amakuru y’abavuga ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.

Sponsored Ad

Gen Mubarak Muganga yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yabaye kuri uyu wa kane tariki 04 Mata 2019, ikaba yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ab’inzego z’ibanze, abikorera n’abagize imiryango itagengwa na Leta.

Mu batanze ikiganiro ku ishusho y’umutekano muri ako karere no ku rwego rw’Intara muri rusange, harimo Gen Mubarak Muganga uyobora Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Gen Mubarak Muganga avuga ko amakuru y’uwitwa Sankara n’abandi ari ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ari iterabwoba ngo ridashobora kugira icyo rihungabanya ku mutekano w’Abanyarwanda.

Yagize ati “YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, nta gihugu nk’u Rwanda cyafatwa na yo, u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi. Mu 1998-2001 twarwanye n’ibihugu 11”.

“U Rwanda ntabwo tugwingira mu mutekano, twarakuze rwose, ibya YouTube mubibaze Sankara n’abandi nka we bagwingiye, twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo!”

Gen Mubarak akomeza asaba Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda no mu Burundi n’ubwo “Leta itigeze ifunga imipaka” ku mpamvu z’uko iyo bagiyeyo bagaruka bavuga ko bahohotewe.

Ibitekerezo

  • War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

    ubutumwa bukomeza imitima kabisa!

    muzabeshye abahinde. mu bihanganye mu bya gisirikare twe kabisa ntutuza no muri 40 . ni nko kubeshya ko Rwanda ari zingapour mu gihe itaranigeza no ku rwego burundi iriho. amajyambere si amazu maremare y’abanyamahanga cg yubatswe mu myenda

    Uyu mugabo murino minsi mubwire ikintu afataho nanjye nkiyoboke.

    ibyo Afande avuga se ntibabizi!!! icyo atababwiye. nuko ibyo 11 binakomeye kuruta abirirwa. mutugambo gusa*

    Uri Inyamibwa Afande. urakoze cyane. kandi tukuri inyuma

    baba bamoka nkimbwa irimukiziriko Afande wetu U2B bamokeraho nkabanyarwanda tuzaho twavuye ntidukanga nagato, twikenereye amahoro kandi dushima ubuyobozi bwiza bwayaduhaye

    usuzugura agafu kakagutuma kw ivomo

    Afande muri ino minsi afite courage yo kurasa ba Sankara na Kayumba ahereye muri Nyungwe byaba byiza cyane.Ariko akajyana nabanyamakuru ba RFI, VOA na BBC kugirango abantu twese tubibone.

    Uretse ko nta numwe utekereza neza wakwifuza intambara, ariko rwose hari ubwo usoma/ukumva inkuru zihita kuri YouTube ukibaza ku mitekerereze y’abazandika. Ubona ari nk’inkuru n’ibyifuzo by’abana iwabo bavuye kugurira ibikinisho.
    @Haguma: kuri wowe mbese inkuru wemera ni ivuzwe na RFI cyangwa BBC? Ubukoloni si ikintu kabisa!

    Nibyo koko urwanda rufite umutekano

    Uyu mugabo uvugako yarwanda nibihugu 30 ashobora kuba atari yamenya neza impamvu Hitler yatsindiwe Stalingrad. Kuva icyo gihe niho havuye umugani ngo mu ntambara le nombre est une qualité en soi. Kereka iyo abantu batazi icyo barwanira.Ibihugu 2 by’ibihangange kwisi ubwo nibihe ra? Ese ko twatsinze iyo ntambara hari centimetero nimwe twongereye ku Rwanda?

    I was still young but nigaga very near there abaturage bahwihwisagako barikurwana nibihugu 3 gusa bakongerahoko harimo ibihugu birikurwanisha programmed machine nabyo bikantera ubwoba and now I am scared to hear those 11 countries gusa mubarak mpuye nawe haribyinshi namwigiraho including confidence.you very smart like Kabarebe (bivuzeko inzuki ziduhira gusa noneho wowe uti yutube ntiyafata rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa