skol
fortebet

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye bwiza bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusinya aya masezerano yiswe (Status of Force Agreement, SOFA) wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta wasinyiye aya masezerano mu izina ry’u Rwanda yavuze ko aya masezerano yasinywe yagutse kurusha ayari asanzweho.

Ati “Aya masezerano ya SOFA dushyizeho umukono uyu munsi aragutse kuruta amasezerano yo mu 2005 kandi arareba abakozi bahoraho n’abagengwa n’amasezeraro ba Leta zunze ubumwe za Amerika bashobora kuza mu Rwanda mu bijyanye ni gusura, imyitozo, ibikorwa by’ubutabazi, n’ibindi ibikorwa nk’uko byumvikanyeho.”

Ku rundi ruhande, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bwiza busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Gushyira umukono kuri aya masezerano birerekana indi ntambwe ishimishije mu gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byacu, bigaragazwa kandi no kuba hari n’andi masezerano y’ubufatanye ya tariki 12 Ukuboza 2019 u Rwanda rufitanye na Leta Leta ya Nebraska n’ingabo zayo.”

Umuhango wo gusinya kandi wanitaniriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika, n’imiryango mpuzamahanga na na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Ingamba muri Minisiteri y’Ingabo.

Hashize igihe kinini, u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye haba mu bya gisirikare ndetse no mu zindi nzego.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa