skol
fortebet

U Rwanda na Malawi barimo kwiga ku ngingo yo kohererezanya abakekwaho ibyaha

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda n’ iya Malawi bari mu biganiro biganisha ku gusinya amasezerano yo kohererezanya abakekwaho cyangwa abakoze ibyaha.
Ibi biganiro bigirwamo uruhare n’ abayobozi b’ amagereza muri ibi bihugu byombi nk’ uko umuyobozi w’ urwego rushinzwe imfungwa n’ amagereza mu Rwanda, Commissioner General of Prisons, George Rwigamba yabitangarije KT Press.
Rwigamba yatangaje ko uburyo guhererekanya abakoze ibyaha byamaze kuganirwaho. Ngo aya masezerano namara gushyirwaho umukono n’ ibihugu (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda n’ iya Malawi bari mu biganiro biganisha ku gusinya amasezerano yo kohererezanya abakekwaho cyangwa abakoze ibyaha.

Ibi biganiro bigirwamo uruhare n’ abayobozi b’ amagereza muri ibi bihugu byombi nk’ uko umuyobozi w’ urwego rushinzwe imfungwa n’ amagereza mu Rwanda, Commissioner General of Prisons, George Rwigamba yabitangarije KT Press.

Rwigamba yatangaje ko uburyo guhererekanya abakoze ibyaha byamaze kuganirwaho. Ngo aya masezerano namara gushyirwaho umukono n’ ibihugu byombi, Umunyamalawi wakoreye icyaha mu Rwanda azaba ashobora kubunishwa n’ inkiko zo mu Rwanda zikanamukatira cyangwa u Rwanda rukamwohereza muri Malawi, n’ Umunyarwanda wakoreye icyaha muri Malawi bikaba uko.

Aya masezerano afitemo ingingo ivuga ko Umunyarwanda wakatiwe n’ inkiko z’ u Rwanda ashobora kujya gukomereza igifungo cye muri Malawi, n’ Umunyamalawi bikaba uko.

Malawi icumbikiye impunzi z’ Abanyarwanda zirenga ibihumbi 5, zirimo abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ikambi y’ impunzi Dzaleka yo mu gihugu cya Malawi irimo Abanyarwanda ibihumbi 5. Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwigeze gutangaza ko nibura abajenosideri 36 bihishe muri Malawi.

U Rwanda na Malawi muri Gashyantare 2017, basinyanye amasezerano y’ ubufatanye bw’ amagereza y’ ibihumbi byombi.

Muri 2016, nibwo Malawi yataye muri yombi Vincent Murekezi wakatiwe n’ inkiko Gacaca kubera uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Vincent Murekezi avuga ko amasezerano yo yo muri Gashyantare 2017 adashobora gushingirwaho yoherezwa mu Rwanda. Uyu Murekezi kandi yakatiwe imyaka itanu y’ igifungo azira kunyereza imisoro.

Iyi nkambi y’ impunzi ya Dzaleka ibamo Abanyarwanda ibihumbo 5000

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa