skol
fortebet

U Rwanda na RDC batangiye ibiganiro byo kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda n’iya RDC batangiye ibiganiro byo gufashanya, abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC bakoherezwa mu Rwanda kuryozwa amahano basize bakoze mu Rwanda arimo na Jenoside.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibiganiro by’uko aba bagabo bakoherezwa mu Rwanda bagakurikiranwa.

Yagize ati “Abafashwe ubu bari i Kinshasa. Ibiganiro byaratangiye.”

Amb.Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro bitaragera ku rwego rukomeye cyane ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihugiye mu bihe by’amatora.

Uwari Umuvugizi wa FDLR LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Ukuboza, ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala mu biganiro bivugwa ko byari bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa