skol
fortebet

U Rwanda na Uganda byihaye iminsi 30 yo kongera kuganira none yarenze nta gikozwe

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa 16 Nzeri 2019, ni bwo abayobozi ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda bahuriye i Kigali, mu rwego rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi muri Kanama uyu mwaka.

Sponsored Ad

Umwe mu myanzuro w’iyi nama yabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ku Kimihurura, ni uko abayobozi ku mpande zombi bagombaga kongera guhurira i Kampala muri Uganda, mu rwego rwo gusuzuma niba ibyemejwe n’impande zombi byarashyizwe mu bikorwa.

Iyi nama ya Kampala kandi yagombaga kuganirirwamo ibijyanye n’urujya r’uruza hagati y’abaturage b’u Rwanda na Uganda.

Magingo aya iminsi 30 impande zombi zihaye yarangiye ejo hashize, gusa nta kimenyetso kigaragaza ko iyi nama y’i Kampala izaba.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu yabwiye The New Times ko u Rwanda rugitegereje kumva ijambo rizaturuka i Kampala.

Ati” U Rwanda ruracyategereje ubutumire bwa Uganda kuri iyo nama muvuga.”

Inama yabereye i Kigali mu kwezi gushize, yari yitabiriwe na Sam Kutesa, Minisitiri w’intebe wa Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga ari na we wari uyoboye intumwa za Uganda. Hari kandi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jese Odongo, intumwa nkuru ya leta ya Uganda, William Byaruhanga ndetse n’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, Olive Wonekha.

U Rwanda rwo rwari ruhagarariwe na Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hari kandi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anasthase, Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye, Col. Anaclet Kalibata uyobora urwego rw’abinjira n’abasohoka, Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS na Maj. Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Iyi nama kandi yari irimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto na Minisitiri w’intebe wungirije wa DR Congo, Gilbert Kakonde Malamba.

Imyanzuro yayifatiwemo harimo:

1. U Rwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda 209 bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Uganda yemera ko igiye gukurikirana iki kibazo ikazarekura abo bizagaragara ko badafite ibyaha bashinjwa n’inkiko.

2. Impande zombi zemeranyije ko hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu mu gucira imanza abaturage b’ibihugu byombi.

3. Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

4. Impande zombi zemeramyije kurangiza amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha, mu rwego rwo gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guhererekanya abanyabyaha mu minsi iri imbere.

5. Impande zombi zemeranyije guhagarika icengezamatwara ryaba iryo mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

6. ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo zizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30.

7. Inama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere, harebwa uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ryifashe.

Ibitekerezo

  • Ni ukubitega amaso , ariko abo bireba babikemure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa