skol
fortebet

U Rwanda rugiye kohereza bwa mbere icyogajuru mu kirere

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yiteguye kohereza mu kirere icyogajuru muri Gicurasi uyu mwaka rwakorewe ku bufatanye na leta Ubuyapani nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byasinyanye mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Amakuru y’ uko iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka wa 2019 yatangajwe na Ambasaderi w’ Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita uri kumwe na Perezida Kagame mu ifoto. Ambasaderi Tayakuki yongeyeho ko iyi satellite ari umusaruro w’ ubufatanye buri hagati y’ u Rwanda n’ ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga ‘the Japan International Cooperation Agency (JICA)’ hamwe n’ Ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ibyogajuru (JAXA). Ngo iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere mbere y’ uko inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ Afurika transform Africa 2019 iteranira I Kigali muri Gicurasi.

Nkuko Robert Ford,Umuyobozi wungirije ushinzwe ikoranabuhanga n’ itumanaho mu Rwanda yabitangaje mu myaka 2 ishize, iki cyogajuru kizafasha guverinoma y’ u Rwanda kumenya byoroshye amakuru y’ ibibera mu giturage, kugenzura igihugu harimo no kumenya uko ikirere gihagaze ndetse kizifashishwa mu itumanaho rwa gisirikare.

Iki cyogajuru gito cy’ ibiro bitatu cyakozwe na Kaminuza ya Tokyo ikora ibyogajuru guhera mu 2000 kuzamura aho iki kizatwara ingengo y’ imari ya miliyoni 173 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani uhagaze neza cyane

Source:Ukwezi.rw

Ibitekerezo

  • Woooow!! Good success

    Satellites zigira akamaro cyane muli mining,agriculture,telecommunications,etc...Ikibazo nuko bazikoresha cyane cyane mu bya gisirikare.Urugero,Missiles nyinshi ziyoborwa na Satellites.
    Missile Technology,irimo kujyana isi yacu ku mperuka.Mwabonye Hypersonic Missiles president PUTIN aherutse kwereka isi.Nizo zikomeye kurusha izahozeho.Russia irimo gusiga Amerika muli military technology.Abahanga benshi mu bya gisirikare na geopolitics bahambya ko nat kabuza intambara ya 3 y’isi yegereje.Uretse ko batazi ko Imana yacu icungira hafi aba bashaka gutwika isi.
    Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa