Abahagarariye ibihugu by’Africa muri Kigali barateganya gufatanya n’abanyarwanda gutangiza umuganda mu bihugu bavukamo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 30 May 2018 Yasuwe: 975

ifoto y’ urwibutso nyuma y’ umuganda wo ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 witabiriwe n’ abambasaderi 15 n’abagize umuryango uharanira kwibohora nyako kwa Africa wasozaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byizihizaga umunsi wo kwibohora nyako kwa Africa wabaye taliki 25 gicurasi 2018
Abagize Pan African Movement(PAM) mu Rwanda bagiye gufatanya n’ abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda gutangiza umuganda mu biguhugu byose b’ Afurika ikiciro cya mbere kizatangirana n’ ibihugu 15.

Uyu mwanzuro wavuye ku busabe bw’ abamasaderi 15 bahagariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye umuganda rusange wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.

Ni umuganda wabaye mu gihe u Rwanda rwifatanya n’ ibindi bihugu bya Afurika kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika.

George Nkosinati Twala uhagarariye inyungu za Afurika y’ Epfo mu Rwanda akaba anahagarariye abandi bambasaderi, nyuma yo kwifatanya n’ abanyarwanda mu gikorwa cy’ umuganda yasabye ko iki gikorwa u Rwanda rwafasha ibihugu bya Afurika kugitangiza.

Shyaka Michel umwe mu bagize Komisiyo ya PAM y’ ubukungu n’ ubucuruzi akaba no muri Komisiyo ishinzwe ubukangurambaga yatangarije UMURYANGO ko ubusabe bw’ abambasaderi bo muri Afurika babasabye kujya gutangiza umuganda mu bihugu byabo babwakiriye ndetse ko hari icyo bateganya kubikoraho.

Yagize ati “Kubera umusemburo mwiza tugiye kubiganiraho hamwe n’ubuyobozi bukuru bwa Pan Africa movement Rwanda turebe icyakorwa, kugira ngo tubigishe uko twishamo ibisubizo, u Rwanda isuku n’ imiyoborere myiza tubihagazeho cyane”.”.

Ouattara Lamine, Umunya- Cote d’ Ivoire uhagarariye abacuruzi bo muri Cote d’ Ivoire umaze igihe kirenga ukwezi ari mu Rwanda yabwiye UMURYANGO ko muri iyi minsi amaze mu Rwanda ubutegetsi bwiza bwa Perezida Kagame n’ uburyo yashyize igihugu ku murongo byarushijeho kumukundisha Afurika.

Mu byo yavuze yabonye mu Rwanda harimo kuba Kigali ari umujyi usukuye ngo yanabonye umuganda rusange ari igikorwa cyiza u Rwanda rufite kitaba iwabo ngo nasubira iwabo azawutangiza.


Lamine Ouattara

Ati “Umuganda ni igikorwa cy’ agaciro nabonye nzawutangiza ninsubirayo"

Lamine Ouattara yavuze ko nasubira iwabo muri Cote d’ Ivoire azigisha mu gihugu cye ubukangurambaga bugamije ukwibohora kwa Afurika Pan African Movement akanabukora mu bihugu baturanye birimo Nigeria na Burkina Faso.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amajyepfo: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo baracyahezwa

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu cyiciro cy’abitwa ko bahoze barasigajwe...
18 July 2018 Yasuwe: 131 0

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 mu nguzanyo za buruse

Mu myaka hafi ibiri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze isezeranye na...
18 July 2018 Yasuwe: 183 0

‘Agakungu no kwigana abanyamahanga ngo bituma urubyiruko rwishora mu...

Minisititiri w’ Urubyiruko Rose Mary Mbabazi ntiyemeranya n’ urubyiruko...
18 July 2018 Yasuwe: 297 0

Kabuga: Ibyo utamenye kuri bya byobo byatawemo abishwe Jenoside

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo muri Centre y’ubucuruzi ya Kabuga...
12 July 2018 Yasuwe: 2636 0

Kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa OIF...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa...
11 July 2018 Yasuwe: 1453 0

Gatsibo: Abakozi babiri b’ ikigo nderabuzima bakurikiranyweho kwiba ifu...

Abakozi babiri bakora mu kigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mu...
11 July 2018 Yasuwe: 1632 1