skol
fortebet

U Rwanda rushobora guhagarika gahunda yo kugura indege za Boeing 737 Max 8 zimeze nk’iherutse guhitana abantu 157

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda iratangaza ko itegereje iperereza riri gukorwa n’inzobere mu byerekeye indege ku cyateye impanuka y’indege ya Boeing 737 Max 8 aho bishobora gutuma ifata umwanzuro wo guhagarika kugura indege 2 zo muri ubu bwoko bari baratumije.

Sponsored Ad

Kompanyi y’Indege ya RwandAir yifuzaga kugura indege enye nshyashya zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ariko nyuma y’uko indege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Ethiopian Airlines ikoreye impanuka ku Cyumweru gishize,babaye bategereje ibizava mu iperereza ry’abahanga mu by’indege.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutegereje ibizava mu iperereza riri gukorwa ku cyateye impanuka y’iyi ndege ya Ethiopian Airlines kugira ngo rumenye icyo gukora.

Yagize ati “Abashinzwe ubugenzuzi bari gukurikirana uko ibintu bimeze, hari amaperereza ari gukorwa turakomeza kuyakurikiranira hafi ku cyaba cyarateye iyo mpanuka nyuma tuzafata umwanzuro dushingiye ku kizaba cyavuye muri ayo maperereza.”

Rwandair ikomeje guhihibikanira kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi, ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Ibihugu bikomeye ku isi bikomeje guhagarika indege za Boeing 737 Max 8 mu kirere cyabyo, kubera ko mu mezi atageze kuri 5 zimaze gukora impanuka kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa