skol
fortebet

U Rwanda rwahawe Miliyoni 52 z’Amayero zo guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , EU, muri gahunda yawo yise “Team Europe” igamije guhanga n’ingaruka za corona virus bitewe n’ifungwa ry’ibikorwa byinshi byatungaga abantu ku girango hirinwe iki cyorezo, kuri uyu 09 Mata wahaye u Rwanda miliyoni 52 z’amayero ni ukuvuga agera kuri Miliyoni 52.8 frw azakoreshwa mu guhangana n’ ingaruka z’icyorezo cya corona virusi cyugarije isi n’u Rwanda rudasigaye.

Sponsored Ad

Visi Perezida wa komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu by’ububanyi n’amahanga wa EU, Josep Borrel Fontelles yavuze ko hatangijwe ubufatanye bwiswe “Team Europe” buzafasha abafatanyabikorwa guhangana n’ingaruka za coronavirus iteye inkeke muri iyi minsi.

Iyi gahunda ya Team Europe hatangajwe ko ifite ingengo y’imari isaga miliyari 20 z’amayero azifashishwa muri bikorwa byo guhangana n’ingaruka zitandukanye zizaterwa n’icyorezo cya COVID 19 birimo kunganira ingengo z’imari z’ibihugu byashegeshwe n’uku gufunga ibikorwa hirindwa iki cyorezo n’ibindi bitandukanye.

Komiseri ushinzwe iby’ubutabazi muri uyu muryango Bwana Janez Lenarcic we akaba avuga ko ingaruka za COVID 19 zizba nyinshi cyane cyane kubukungu bw’ibihugu biri mu nzir y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, hakaba hakenewe n’ ubutabazi bukomeye mu kuzahura ubukungu bwabyo.

Ibi bije nyuma y’aho mu cyumweru gishize niho Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF cyari cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorari ya Amerika nayo azifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID 19.

Leta y’u Rwanda muminsi ishize yatangaje ko abagize Guverinoma, abanyamabanga bahoraho ba Leta, abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru bazigomwa umushara wabo w’ukwezi kwa Mata agera kuri miliyari 2.5 frw nayo azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Aya mafaranga Misitiri Ndagijimana yavuze ko azajya mungengo y’imari akazaziba icyuho kirimo guterwa n’ibi bihe aho Leta iri gutanga byinshi cyane cyane mu rwego rw’ubuzima nk’uko tubikesha Igihe.

Minisitiri yagize ati” Kugirango haboneke ibyangombwabyose byo gupima abantu,kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabaraabaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanzecyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andiyo kugira ngo azibe icyuho”.

Ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubwandu bwa corona virusi 113 muri bo barindwi bmazegukira baranasezerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa