skol
fortebet

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) ryashyize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika.

Sponsored Ad

ICCA yashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri inyuma ya Cape Town, ku rutonde rwasohotse ku wa 13 Gicurasi 2019, rugaragaza uko imijyi yishimiwe mu kwakira inama mpuzamahanga mu 2018.

U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe kuko mu 2017 rwari ku wa gatatu inyuma y’imijyi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo na Marrakesh muri Maroc.

Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku nama mpuzamahanga zizwi zabereye mu Rwanda by’umwihariko iziba mu gihe runaka (inshuro imwe cyangwa ebyiri mu mwaka). Izi nama zigomba kuba zibera mu bihugu nka bitatu bitandukanye, zikitabirwa n’abantu basaga 50.

Mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali wakiriye inama 26. Inama zateguwe n’u Rwanda zirimo Inama ya Kane yiga ku Buringanire yabaye muri Werurwe; iyiga ku miyoborere yiswe ’Ibrahim Governance Weekend’ yabaye muri Mata; iyiswe African Society of Human Genetics yabaye muri Nzeri; iyiga ku kwimakaza ikoranabuhanga mu gukwirakwiza ingufu (Africa Smart Grid Forum) yo mu Ukwakira n’iyagarutse ku Kuboneza Urubyaro yabaye mu Ukuboza 2018.

Kuri ubu u Rwanda rwakiriye Inama y’Ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) yitabiriwe n’abagera ku 4000, bateraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Gicurasi 2019. Barimo n’abitabiriye Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’ibigo bitanga ubujyanama mu Itangazamakuru [Africa Public Relations Association].

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) Mukazayire Nelly, yatangaje ko umwanya u Rwanda rwashyizweho ushimishije.

Yagize ati “Twishimiye urutonde rushya kandi turagerageza gukorana ingufu ngo tuzaze ku mwanya mwiza kurushaho binyuze mu kwakira inama nyinshi. Twizera ko mu gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bizafasha u Rwanda kwitwara neza ku rutonde rwa ICCA mu myaka iri imbere.’’

Mu 2018, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 38,745 bavuye ku 28 308 bitabiriye inama mu 2017.

Ubukerarugendo buri ku isonga mu byinjiriza igihugu amadevize menshi ndetse ubushingiye ku nama (MICE) bufite 20% by’ayinjizwa yose.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni $56 mu 2018, avuye kuri miliyoni $42 mu 2017. Uyu mwaka byitezwe ko hazinjizwa miliyoni $88.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, yavuze ko urwo rutonde ari gihamya ku gaciro kwakira inama bifitiye ubukungu bw’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko “Binyuze mu nkunga ya Guverinoma n’abikorera, u Rwanda rwubatse ahantu hatekanye, habereye gukorerwa inama ziri ku rwego mpuzamahanga, aho gucumbikira abantu, internet yihuta no koroshya serivisi, byose bigizwemo uruhare na RCB.’’

U Rwanda rushimwa nk’ahantu ho kubera inama kubera uburyo rworohereza abanyamahanga kubona visa bageze ku kibuga cy’indege na RwandAir ikabafasha mu ngendo zituruka n’izijya mu byerekezo bigera kuri 27 iganamo.

Usibye ahantu habera inama zikomeye nka Kigali Convention Centre, Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] na Intare Conference Arena iri i Rusororo, u Rwanda ruri kubaka stade izajya yakira abarenga 10 000 mu bikorwa by’imyidagaduro yiswe Kigali Arena.

Ibitekerezo

  • Go go Rwanda so proud of you....

    Go go Rwanda so proud of you...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa