U Rwanda rwasabye Ubudage guhindura ambasaderi wabwo I Kigali kubera amakosa akomeye yakoze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 3845

Guverinoma y’u Rwanda yasabye igihugu cy’Ubudage guhindura ambasaderi wabwo I Kigali, Dr. Peter Woeste kubera amakosa akomeye yakoze batashyize ahagaragara.

Dr. Peter Woeste wari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2016 ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zibimwemerera,yasabiwe gukurwa kuri izi nshingano na Leta y’u Rwanda kubera amakosa yakoze,nkuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Yagize ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze. Kubera umubano mwiza dufitanye n’u Budage, twasanze atari ngombwa gufata ibyemezo birenze icyo.”

Ntabwo Amb. Nduhungirehe yigeze yifuza gusobanura mu buryo burambuye amakosa yakozwe na Amb. Woeste gusa yashimangiye ko bigendanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, aricyo cyari gikwiriye.

Dr. Peter Woeste wavukiye mu Mujyi wa Werdohl mu Budage kuwa 21 Werurwe 1958, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.

Yize muri Kaminuza ya Marburg mu Budage, iya Lausanne mu Busuwisi arangiza ari Umunyamategeko w’umwuga bimuha uburenganzira bwo kuba yakora mu Budage nk’umucamanza.

Usibye kuba Umunyamategeko, mbere yo kwinjira mu bijyanye na dipolomasi yakoze nk’umunyamakuru. Yabaye Ambasaderi w’u Budage muri Malawi aho yavuye azanwa mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Major Mudathiru na bagenzi be baregwaga kuba mu mutwe wa P5 bemeye bimwe...

Major Mudathiru uregwa kuba umwe mu bayobozi b’inyeshyamba zo mu Mutwe wa...
18 October 2019 Yasuwe: 651 0

RURA yatangaje impinduka zikomeye zigiye gukorwa mu gutwara abantu n’ibintu...

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu...
18 October 2019 Yasuwe: 1658 0

Nyabihu : Umugabo arakekwaho kwica umugore we bari bamaranye ibyumweru 3...

Umugabo witwa TURIMUBYIZA Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge...
17 October 2019 Yasuwe: 6341 0

Uburengerazuba n’Amajyepfo hashobora kugwa imvura idasanzwe mu mpera z’iki...

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyongeye gutangaza ko imvura...
17 October 2019 Yasuwe: 2004 0

Perezida Kagame yibukije abinjiye muri Sena ko ubuyobozi ari amahirwe...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abinjiye mu mutwe...
17 October 2019 Yasuwe: 1468 0

Dr Iyamuremye Augustin niwe watorewe kuyobora Sena

Dr. Iyamuremye Augustin niwe watorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda...
17 October 2019 Yasuwe: 2894 2