U Rwanda rwasabye Uganda kugaragaza aho abanyarwanda baherutse gushimutwa bitwa intasi bafungiwe
Yanditswe: Wednesday 29, May 2019
Ambasaderi w’ u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yatangaje ko u Rwanda rwandikiye igihugu cya Uganda rusaba ko yakwerekana gereza Abanyarwanda babiri baherutse gufatwa bafungiwemo kugira ngo bahuzwe n’ urwego rwabafasha.
Aba banyarwanda barimo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 bashimutiwe muri Uganda kuwa 26 Gicurasi 2019 ubwo bari bagiye mu birori by’umuvandimwe wari wabatijwe.
Ambasaderi Frank Mugambage yabwiye Daily Monitor ati “Twandikiye Minisiteri,turashaka kumenya aho bafungiwe uko ari babiri kugira ngo tubahuze n’ urwego rushobora kubafasha”.
Iki kinyamakuru cyavuze ko cyagerageje kumenya niba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Sam Kutesa yabonye iyi baruwa ya Amb.Mugambage gusa umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe imibanire n’akarere witwa Henry Oryem Okello ntiyasubiza.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire,yanze gutangaza aho aba banyarwanda bafungiwe ariko avuga ko bameze neza.
Umwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor,ko aba banyarwanda baragezwa I Kampala kuri uyu wa Gatatu kugira ngo bahatwe ibibazo kubera ibyaha by’ubutasi bashinjwa.
Aba bagabo basanzwe batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare bashimutiwe muri Uganda kuri kilometero 1,5 uvuye mu Rwanda winjiye muri Uganda ahitwa Gasheke.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *