skol
fortebet

U Rwanda rwasabye Uganda kuvugisha ukuri mu biganiro byo gushaka uko amasezerano yo muri Angola yashyirwa mu bikorwa

Yanditswe: Monday 16, Sep 2019

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo abayobozi b’u Rwanda n’aba Uganda bahuriye mu nama iri kubera I Kigali igamije kurebera hamwe uko amasezerano perezida Kagame na Museveni baherutse gusinyira muri Angola yashyirwa mu bikorwa aho umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe, yabasabye ko basasa inzobe bakanavugisha ukuri.

Sponsored Ad

Ibi biganiro byabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda biribanda ku bibazo birimo ko Uganda icumbikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Nduhungirehe ririmo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Maj General Frank Mugambage; Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, Major General Joseph Nzabamwita n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano, Col Anaclet Kalibata.

Ku ruhande rwa Uganda hari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa,Minisitiri w’umutekano Gen. J.J Odongo Abu, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb Joseph Ocwet, Intumwa nkuru ya Leta William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Oliver Wonekha.

Amb.Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano akwiriye gukurwa mu mpapuro agashyirwa mu bikorwa ndetse asaba abayobozi ba Uganda ko bakwicara bagasasa inzobe ndetse bakavugisha ukuri kugira ngo aya masezerano agerweho.

Yagize ati “ti "Ndifuza guha ikaze mu Rwanda abavandimwe bacu bo muri Uganda, ndizera ko ibiganiro byacu mu muhezo biraba umwanya wo gusasa inzobe nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda, umwanya wo kubwizanya ukuri no gushaka umuti. Ni cyo kintu cyonyine abaturage bacu bategereje kandi bakwiriye."

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibibazo bituma ibihugu birebana ay’ingwe ari uko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ifungwa ridakurikije amategeko n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda n’ibikorwa bibangamira ubukungu.

Minisitiri Sam Kutesa yashimiye u Rwanda rwabatumiye n’itsinda bari kumwe, aboneraho kuvuga ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe bityo aya masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa uko yakabaye umubano ukongera kuba mwiza.

Abahuza muri ibi biganiro barimo hari Umujyanama muri ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.

Ibiganiro by’uyu munis birakorwa mu bice bibiri aho igice cya mbere cyakurikiwe n’itangazamakuru, icya kabiri cyabereye mu muhezo.Nyuma y’ibi biganiro haraba ikiganiro n’abanyamakuru hatangazwe ibyagezweho ku mpande zombi.

Ibitekerezo

  • Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu.Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?”.Muzi ibyakurikiyeho. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa