skol
fortebet

U Rwanda rwashimiye cyane RDC yishe Mudacumura wayoboraga FDLR

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier,yashimiye leta ya Tshisekedi yishe umuyobozi wa FDLR,Lt Gen Mudacumura Sylvestre ndetse yemeza ko ari intambwe ishimishije itewe mu gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uwa Gatatu wa taliki ya 18 Nzeri uyu mwaka,nibwo ingabo za FARDC zaguye gituma uyu Mudacumura na bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora FDLR babamishaho urusasu birangira uyu Mudacumura ahasize ubuzima ariyo mpamvu u Rwanda rwashimiye RDC kubera ko uyu mutwe yari ayoboye ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro Amb.Olivier Nduhungirehe yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE,yatangaje ko u Rwanda rwishimiye intambwe Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo iri gutera mu guhasha iyi mitwe imaze imyaka myinshi ihungabanya umutekano wayo.

Yagize ati "Ni inkuru nziza ku mahoro n’umutekano wa Congo n’akarere. Kuba FARDC yishe Mudacumura, nyuma y’uko yari yaranafashe umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe ubutasi ikabohereza mu Rwanda, bigaragaza ubushake bwa Perezida Tshisekedi mu guhashya imitwe y’abajenosideri n’iy’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mudacumura w’imyaka 65 yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye, rwamuregaga ibyaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.

Amakuru avuga ko ubwo FARDC yagwaga gitumo Gen Mudacumura, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye barimo Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe mpiri abandi barwanyi 15.


Mudacumura yarashwe ku munsi w’ejo n’ingabo za FARDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa