skol
fortebet

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 20 muri Afurika biza imbere mu gukwirakwiza no kwegereza abaturage babyo umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Impuguke muri Banki y’Isi zatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 20 byo muri Afurika biza imbere mu gukwirakwiza no kwegereza abaturage babyo umuriro w’amashanyarazi.

Sponsored Ad

Ibyo babitangarije i Kigali ejo hashize ku wa kabiri tariki 25 Kamena 2019, ubwo ubuyobozi bwa Banki y’Isi bwashyiraga ahagaragara ikegeranyo cya 14 kigaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze “14th Edition of Rwanda Economic Update 2019.”

Ku birebana n’intambwe u Rwanda rwagezeho mu birebana no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage, Impuguke muri Banki y’Isi by’umwihariko mu rwego rw’ingufu Norah Kipwola, yasobanuye ko mu bushakashatsi Banki y’Isi yakoze mu gihe k’imyaka itandatu guhera mu mwaka wa 2010 kugeza 2016, bwagaragaje ko u Rwanda rwegereje umuriro w’amashanyarazi abaturage ku gipimo cya 29.4% mu gihe ibindi bihugu by’abaturanyi nka Uganda yari kuri 27.2%, Kongo kuri 17.1%, u Burundi 7.6%, uretse Tanzaniya ifite 32.8%.

Kipwola ati: “Iki kegeranyo cyatweretse ko u Rwanda mu bihugu by’aka karere ndetse n’Afurika rwakoze neza mu guha abaturage barwo umuriro w’amashanyarazi abaturage barwo, yaba ari abaturage bari kure y’umuyoboro mugari, ndetse n’abari kure yawo kuko bakoresheje ubundi buryo bwo kugera ku ntego yo gucanira abaturage no guharanira ko bava mu icuraburindi”.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Yasser el Gammar avuga ko muri rusange uretse intambwe nziza u Rwanda rwateye mu birebana no kugeza amashanyarazi ku baturage barwo, rwanakoze neza mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu mu bihugu byose biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wakomeje kuzamuka cyane rukurikira umugabane w’Aziya

Bashingiye ku byo u Rwanda rumaze gukora nkuko bikubiye mu kegeranyo cya Banki y’Isi, Maj. Eng. Kalisa Jean Claude uyobora EUCL, asanga ikerekezo kijyanye n’intego igihugu kihaye kuzageraho mu myaka irindwi iri imbere hari ikizere ko bizagerwaho kubera imbaraga Leta yashyizemo.

Nyamvumba Robert, umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, yibutsa ko ibikorwa bimaze kugerwaho mu birebana no kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi birushaho kwivugira umuntu arebye ibyakozwe mu cyaro.

Ati: “Abaturage turabasaba kwitabira gutura mu midugudu bari kumwe ari benshi kuko ari bumwe mu buryo buzorohereza inzego kubagezaho ibikorwa remezo kandi icyarimwe, atari umuriro w’amashanyarazi gusa ahubwo n’amazi meza”.

Kugeza muri uyu mwaka wa 2019 abamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 51%, kuko abafite umuriro ukomoka ku muyoboro mugari ari 37%, mu gihe abafite umuriro udakomoka ku muyoboro mugari bangana na 14%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa