skol
fortebet

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya za moto zikoreshwa amashanyarazi

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije,REMA,madamu Coletha Ruhamya yafunguye ku mugaragaro gahunda yo gukoresha moto zikoreshwa n’amashanyarazi zitangiza ikirere kuri uyu wa Kabiri taliki ya 08 Ukwakira 2019.

Sponsored Ad

Iyi gahunda yo gutangiza izi moto zikoreshwa amashanyarazi yafunguriwe kuri station izajya ishyira umuriro muri izi moto yitwa Safi Universal Link Ltd isanzwe inatanga ibisubizo ku bijyanye n’ibinyabiziga mu Rwanda.

Umuyobozi wa REMA yavuze ko izi moto zigiye kugabanya ibyo gukoresha lisansi mu binyabiziga,kwangiza ikirere ndetse zinatange igisubizo ku ngendo mu Rwanda.

Yagize ati “Gukoresha ibinyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi mu Rwanda bizadufasha kugabanya gukenera amavuta [lisansi] cyane,guhumanya ikirere,iterambere ry’ibidukikije ndetse hazaboneka igisubizo kirambye mu gutwara abantu n’ibintu.”

Izi moto zifite ubushobozi bwo gucomekwa ku mashanyarazi mu gihe cy’iminota 45 zigakoresha uyu muriro mu kugenda ibirometero biri hagati ya 90 na 100.

Iyi gahunda yatangirijwe mujyi wa Kigali,ariko biteganyijwe ko no mu zindi ntara izahagera.

Muri kanama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yavuze ko izi moto zikoresha amashanyarazi zigomba kuza vuba gusimbura moto zisanzwe, zihumanya ikirere".

Abazanye izi moto batangaje ko bagiye gushyira mu gihugu hose ’station’ zo gushyira umuriro w’amashanyarazi muri izi moto.

Umuyobozi wungirije wa Safi Universal Link Ltd,Niyonkuru Christelle yavuze ko izi moto bazatangira kuziha abamotari mu kwezi gutaha.Mu mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora nka taxi zigera ku bihumbi 20.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa