skol
fortebet

U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo zo mu karere zizaba zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare bagize Ingabo zo mu karere zizaba zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y’Epfo, kuwa 30 Nyakanga 2017.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari zisanzwe zifite abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ariko Umuryango w’Abibumbye wasabye ko zakongerwa.
Nk’uko bigaragara mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, iravuga ko abasirikare ba mbere u Rwanda rwongereye muri UNMISS bahagurutse i Kigali kuwa 30 Nyakanga (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare bagize Ingabo zo mu karere zizaba zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y’Epfo, kuwa 30 Nyakanga 2017.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari zisanzwe zifite abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ariko Umuryango w’Abibumbye wasabye ko zakongerwa.

Nk’uko bigaragara mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, iravuga ko abasirikare ba mbere u Rwanda rwongereye muri UNMISS bahagurutse i Kigali kuwa 30 Nyakanga banyura inzira y’ubutaka, umuhanda wa Uganda – Sudani.

Biteganyijwe ko ku wa 5 Kanama 2017 ari bwo abandi basirikare ba nyuma mu bagomba kugenda, bazahaguruka banyuze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

U Rwanda rwongereye ingabo muri Sudani y’Epfo nyuma y’umwanzuro wa 2304 w’Akanama gashinzwe umutekano ka Loni watowe kuwa 12 Kanama 2016, wemeza ko muri Sudani y’Epfo hagomba konngerwayo ingabo zo mu karere zishinzwe kurinda abaturage.

Biteganyijwe ko muri Sudani y’Epfo hazongerwayo abasirikare 4000 nk’uko byagenwe n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi. Nta mubare w’abaturuka mu Rwanda wari watangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa