skol
fortebet

U Rwanda rwatesheje agaciro itangazo rya Leta ya Uganda rivuga ku bagande baheruka kurasarwa n’abashinzwe umutekano w’u Rwanda

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Guverinamo y’u Rwanda yatesheje agaciro itangazo rya leta ya uganda rivuga ko u Rwanda rwakoresheje imbaraga z’umurengera mu gukumira Abagande bambukanaga magendu bayizana mu Rwanda. U Rwanda kandi rwavuze ko rudateze gufatanya n’Ubugande mu gukora iperereza ku bagande bishwe n’abashinzwe umutekano w’u Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza magendu kubutaka bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu rya Guverinoma ya Uganda, ryanashyizweho umukono na bwana Ofwono Opondo P’Odel, umuvugizi wa Guverinoma y’I kampala; rikubiyemo ingingo zisa n’izigaragaza "ukutavuga rumwe na leta y’u Rwanda ku ngingo yo gukumira abagande barasirwa ku butaka bw’u Rwanda bagerageza kuhinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu."

Ibi ni ibintu Guverinoma ya Uganda igaragaza ko ishingira kungero zo kuwa gatandatu, itariki 10 Ukwakira 2019; ahagana ku isaa kumi n’imwe za mu gitondo, bwana Job Byarushanga na Bosco Tuhiriwe, aba Bagande bombi biciwe mu butaka bw’u Rwanda barashwe n’igipolisi, aho "byanavuzwe ko bashatse kwinjiza magendu ku ngufu."

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko "Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubona iri tangazo, ariko bakagaragaza ko ntagaciro rifite bijyanye n’uburemere ndetse n’ubukana aba Bagande bashakaga kwinjirana ku butaka bw’u Rwanda."

Muri iri tangazo kandi ubutegetsi bw’i Kampala buvuga ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda hakoreshejwe imbaraga z’umurengera mu guhangana n’aba baturage b’Ubugande batagiraga intwaro. Bakagaragaza ko ibyaha bakekwagaho bidatanga uburenganzira bwo gukoresha izi mbaraga ku basivile batitwaje intwaro banaturiye umupaka.

Kuruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda bavuga ko abapolisi bakoze ibikwiye hashingiwe ku buremere icyaha cyari gifite.

Mu gihe bimeze bitya, minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, ibinyujije muri iri tangazo, "yasabye ko habaho iperereza rihuriweho n’ibihugu byombi ku gira ngo bacukumbure ukuri kw’iki kibazo."Gusa iyi ni ingingo guverinoma y’u Rwanda yavuze ko badateze kwitabira. ahubwo bavuga ko Uganda iri kugerageza gusibanganya ukuri."

Ubutegetsi bw’i Kampala kandi, mu itangaza ryayo buvuga ko ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2019, umuturage wo mu karere ka Gicumbi witwa Peter Havugimana yarashwe mu rutugu ubwo yari avuye guhaha ibijumba mu gihugu cya Uganda bigera ku biro 10. Uyu ngo yasubijwe muri Uganda, ndetse baramuvura. Bakagaragaza ko igihe azabishakira bazamushyikiriza u Rwanda. Ibi byose leta y’u Rwanda ivuga ko ntashingiro bifite. Ndetse inashimangira ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakora ibikwiye mu gihe nyacyo.

SRC:Radio10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa