skol
fortebet

u Rwanda rwohereje ingabo nyinshi mu ntara y’amajyepfo guhangana n’abamaze iminsi bagaba ibitero baturutse hanze

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yamaze gufatira ingamba abantu bamaze iminsi bagaba ibitero mu turere tumwe na tumwe tugize intara y’Amagepfo,aho yongereye umubare w’abasirikare.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana yagiranye n’ abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019, yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo nyinshi mu turere two mu ntara y’Amajyepfo duherutse kwibasirwa n’abanzi baturutse hanze, bashyira ibintu ku murongo.

Yagize ati “Mu minsi ishize mwigeze kubyumva higeze kuba ibibazo by’ umutekano muke hariya muri Nyungwe, cyokora bazanye ingabo nyinshi zirafunga neza ziratunganya ubu nta kibazo”

Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Nyamagabe kuwa Kabiri w’iki cyumweru,yasabye abaturage bako kujya batangira amakuru ku gihe,igihe babonye umuntu ushaka kwica umutekano w’u Rwanda kuko nta muntu wunguka iyo igihugu kiri mu ntambara.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko umutekano aribo ugomba guheraho ndetse bakwiriye kujya bamenyesha amakuru inzego z’umutekano igihe hari umuntu bakeka ko ashobora kuba yinjiye mu gihugu aje guhungabanya umutekano.

Mu mwaka ushize nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye mu murenge wa Nyabimata,mu karere ka nyaruguru bica abantu 2, bakomeretsa abandi batandatu ndetse banatwika imodoka y’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge na moto y’ umuturage basubira mu ishyamba rya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa