skol
fortebet

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu mateka habaye iyimurwa ry’inkura z’umukara eshanu zavuye I Burayi muri kilometero 6000, zizanwa mu cyanya cy’Akagera mu Rwanda.

Sponsored Ad

Izi nkura (rhinocéros) zageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere zivuye muri Repubulika ya Czech nk’uko byemezwa n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda, RDB.

Zirimo ingore eshatu n’ingabo ebyiri, zije kongera umubare w’inkura muri icyo cyanya. Inkura zari zaracitse mu Rwanda kugeza mu 2017 ubwo hazanwaga 18 zivuye muri Afurika y’Epfo.

Izi inyamaswa zugarijwe no gucika ku isi, habarwa izigera ku 5,000 zisigaye muri Afurika nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’ibyanya by’inyamaswa muri Afurika (African parks).

Mark Pilgrim umuyobozi w’umushinga wo kongera inkura z’umukara mu kigo kitwa European Association of Zoos and Aquaria (EAZA) avuga ko izi nyamaswa zoherejwe mu Rwanda hagamijwe ko zororoka.

Izi nkura zivuye iburayi, zavukiye zinarererwa mu byanya bito bifungirwamo inyamaswa bizwi nka ’zoo’ byo muri Repubulika ya Czech, Ubwongereza na Denmark.

Zifite hagati y’imyaka ibiri n’umunani, zifite amazina ya Jasiri, Jasmina na Manny (zavukiye muri Czech) Olmoti yo mu Bwongereza na Mandela yo muri Denmark.

Ishyirahamwe African Parks rivuga ko zabanje gutozwa imibereho mishya zigiye kubamo mu cyanya kirimo izindi nyamaswa.

Kuva mu 1994 intare nazo zari zaracitse mu Rwanda, zagaruwe mu Akagera mu 2015 ku bufatanye bw’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’ibyanya by’inyamaswa muri Afurika.

Ikigo RDB mu Rwanda giheruka gutangaza ko ubukerarugendo mu cyanya cy’Akagera bwinjiza miliyoni ebyiri z’amadorari ku mwaka.

Izi nkura nizimara kugera mu Akagera zirashyirwa mu cyanya kizitiye cyo kubanza kumenyereramo (Boma) mbere yo kurekurirwa muri iyi pariki igizwe ahanini n’umukenke.




Inkuru BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa