skol
fortebet

Ubuhamya bw’umugore warahiye kutazongera gukora uburaya ukundi

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 29, utuye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yatagiranye umwaka wa 2017 ingamba nshya zirimo kureka uburaya yari amazemo imyaka itanu.
Uyu mugore usanzwe ufite umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, avuga ko yahisemo guhagarika uburaya nyuma yo gusanga ko ntacyo bwamumariye mu gihe cyose amaze abukora.
Yagize ati “ Nakubwira ko se mu buraya nakuyemo imodoka, moto cyangwa se igare? Nahisemo gutangira uyu mwaka n’ingamba zo kureka uburaya kuko nta cyiza (...)

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 29, utuye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yatagiranye umwaka wa 2017 ingamba nshya zirimo kureka uburaya yari amazemo imyaka itanu.

Uyu mugore usanzwe ufite umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, avuga ko yahisemo guhagarika uburaya nyuma yo gusanga ko ntacyo bwamumariye mu gihe cyose amaze abukora.

Yagize ati “ Nakubwira ko se mu buraya nakuyemo imodoka, moto cyangwa se igare? Nahisemo gutangira uyu mwaka n’ingamba zo kureka uburaya kuko nta cyiza nibubonyemo uretse kuba narabutwariyemo inda gusa.”

Yakomeje avuga ko byibura ku munsi yakoreraga amafaranga ibihumbi bitatu ndetse ko hari n’igihe yayaburaga.

Yagize ati “ Uragira ngo se habamo ayahe mafaranga? N’iyo uyabonye ko ugira ngo yaravumwe kubera ko nta kintu agufasha, nta kindi nayakoreshaga uretse kuyahahisha no kwishyura inzu gusa.”

Yongeyeho ko yafashe umwanzuro wo gusezera burundu ku buraya, nyuma y’uko agiye kwipimisha agakoko gatera SIDA agasanga ari muzima.

Yagize ati “Maze gusanga ndi muzima nahise ndahira ko ngiye gusezera ku buraya nkashaka utundi tuntu nakora cyane ko nari maze kwiheba nzi ko namaze kwandura bitewe n’abantu rimwe na rimwe twaryamanaga tudakoresheje agakingirizo.”

Avuga ko yizigamiye amafaranga ibihumbi 100, bityo ko ari yo agiye gutangiza ubucuruzi buciriritse, mu Karere ka Nyamagabe avukamo agiye kwerekezamo n’umwana we.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa