skol
fortebet

Ubukene ntabwo butubereye, turashaka kubuca burundu- Paul Kagame

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ba Nyabihu ko bwaki ikwiye gucika uko byagenda kose. Yanavuze ko ubukene atari ikintu buri wese yakwiratana ahubwo ko bukwiye gucika burundu.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamariza yagiriye mu ntara y’Iburengerazuba. Kuri gahunda y’umunsi, Paul Kagame ariyamamariza mu Karere ka Musanze, ahave ajya Nyabihu hanyuma asoreze Rubavu.
Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira abaturage kuba baje ari (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ba Nyabihu ko bwaki ikwiye gucika uko byagenda kose. Yanavuze ko ubukene atari ikintu buri wese yakwiratana ahubwo ko bukwiye gucika burundu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamariza yagiriye mu ntara y’Iburengerazuba. Kuri gahunda y’umunsi, Paul Kagame ariyamamariza mu Karere ka Musanze, ahave ajya Nyabihu hanyuma asoreze Rubavu.

Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira abaturage kuba baje ari benshi, ati "Nanjye ndabakunda"

Kagame ati “Nidukomeza gufatanya, gukorera hamwe, nta cyatunanira kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo. Nyabihu rero ibyo mumaze kugeraho muri iyi minsi ishize, usibye ibya kera nubwo nta n’ibyari bihari, ibyo byose ndashaka kuvuga ngo ibyiza biri imbere […] Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ni byiza, ariko ibyinshi biruta kandi byiza kuruta, biracyari imbere.”

Muri aka karere kandi yavuze ko "nta bwaki dushaka"

“Iyo tariki ya kane rero Kanama, icyo bivuze ni ugutangira indi myaka irindwi tukubaka ibikorwa remezo, imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi, ni ukuduha umwanya wo kubageza kuri biriya bindi byiza twifuza kugeraho.

Turifuza ko abagore n’abagabo, abana bavuke bafite ubuzima bwiza, bagakurana ubuzima bwiza. Nta bwaki dushaka kuko ibiyiturinda birahari.

Umwana yamara kuvuka akarerwa neza, akajya mu mashuri, akabasha kwivuza yarwaye, na nyina akivuza, ibyo niho amajyambere yacu ashingira, iyo abanyarwanda bafite imibereho myiza.

Paul Kagame asoje ijambo rye yifuriza abatuye Nyabihu gukora cyane no kwiteza imbere.

Kagame ashimye amashyaka umunani yemeye kwiyunga ku mukandida wa FPR, avuga ko n’ubundi bose ibyo baharanira ari inyungu z’abanyarwanda.
Akomeje agira ati ‘Ubukene ntabwo butubereye, turashaka kubuca burundu nka kwa kundi navuze tugomba guca bwaki’

Ibitekerezo

  • Uyu nitwari yurwanda tuzamugwa inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa