skol
fortebet

Ubukungu bwose Afurika ikeneye ngo dutere imbere turabufite – Min. Uwacu

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne asanga abanyafurika batakwiye kujya gushakira ahandi ibyo Afurika ifite kuko ubukungu bwose Afurika ikeneye ngo itere imbere ibufite.

Sponsored Ad

Avuga ko Abanyafurika aribo bakwiye gufata iyambere bakandika amateka yabo bakayamenyekanisha batarindiriye kubikorerwa n’abanyamahanga.

Ibi Minisitri yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018 ubwo yasuraga ahabereye imurika ry’ibitabo mu mugi wa Kigali bikaba no mu cyumweru cyo kwizihiza ubwigenge bwa Afurika ari nabwo yasabye abanyafurika kwivugira amateka yabo babinyujije mu kuyandika aho kugira ngo bategereze kubikorerwa n’abanyamahanga

Yagize ati “Icya mbere Afurika ifite amateka ifite umuco n’ ubukungu bigomba kumenyekana cyane cyane ku banyafurika ariko no ku bandi batuye Isi. Kugira ngo bimenyekane ku buryo burambye ni uko bikorwa munyandiko bikorwa n’ Abanyafurika ubwabo.”

Yakomeje agira ati “Abanyafurika bakumva ko ibyo dushobora kubona iwacu nta mpamvu yo kujya kubishakira ahandi . Ikigaragara ni uko ubukungu bwose dukeneye nk’ umugabane kugira ngo ”

Agnes Ukundamariya washinze edition Bakame avuga ko kwandika igitabo ari ingira kamaro ndetse ngo umuntu utandika ntagire n’amatsiko yo gusoma hari icyo aba abura bityo ko ababyeyi bakwiye gushishikariza abana gusoma.
Ati “Akenshi iyo badafite ibyo gusoma iruhande rwabo kugira ngo bazabikunde biragoye. Sinatera ibuye abanyarwanda ngo ntibasoma, ariko ibyo gusoma bigiye bishyirwa ahantu henshi babikunda bakabisoma. Ababyeyi nabo bagashishikariza abana kugira umuco wo gusoma.”

Ministiri uwacu kandi yavuze ko imurika ry’ibitabo ari uburyo bwiza bwo gushishikariza abanyaranda gukunda umuco wo gusoma no kwandika,anavuga ko uyu muco ugenda utera imbere mu Rwanda.

Mu mwaka 2016-2017, mu Rwanda handikiwe ibitabo 239, umubare munini ugera kuri 80 %.bikaba ari ibyandikiwe abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa