addresiya
startimes

Uburasirazuba:Umukuru w’Intara yamaganye abavuga ko Intara y’Uburasirazuba ari iwabo w’inka n’abantu

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 25 February 2019 Yasuwe: 3677

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred yamaganye zimwe mu mvugo zajyaga zikoreshwa nk’aho bajyaga bavuga ngo intara y’iburasirazuba ni iwabo w’inka n’abantu aho yavuze ko iri zina ari iry’abanyarwanda bose ndetse ahagarika burundu kuzajya baryitirira intara imwe gusa.



Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo uyu muyobozi yasozaga inama irebana n’ubukerarugendo ndetse n’ibyateza imbere iyi ntara mu birebana n’ubwiza nyaburanga bw’iyi ntara buganisha ku bukerarugendo n’iterambere.

Aha Mufurukye yagize ati:”niba intara y’iburasirazuba ari iwabo w’inka n’abantu ahandi ni iwabo w’iki? Iyi mvugo ikwiriye guhagarara kuko ntabwo ari nziza”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:”Igihugu cy’u Rwanda twese turi abanyarwanda kandi u Rwanda rwose n’iwabo w’abantu n’inka ntabwo abantu twabafata ngo tubitirire agace kamwe hanyuma abandi basigare”.

Bwana Mufurukye yasoje avuga ko ibi byazajya bibaho abantu batera urupara cyangwa batebya ariko iyi mvugo ikaba idakwiriye kuba ihame mu banyarwanda bamwe ngo abandi basigare.

Ni mu gihe hirya no hino wajyaga usanga bakunze kuvuga ngo intara y’iburasirazuba ikomokamo inka nziza kandi nyinshi bakabiheraho bavuga ko iyi ntara ari iwabo w’abantu n’inka.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Moto zitubahirije amabwiriza yo kurwanya Coronavurus zatangiye gupakirwa no...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2020, ni bwo umunsi...
4 June 2020 Yasuwe: 1846 0

Umunyamakuru Micomyiza yanenze abakwirakwije akadomo kashyizwe ku rukuta...

Umunyamakuru wamamye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda witwa...
31 May 2020 Yasuwe: 6833 0

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano...
29 May 2020 Yasuwe: 2157 0

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 870 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 20980 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1049 0