skol
fortebet

Uburenganzira bw’Abanyarwanda ntibushingiye kuri Uganda- Minisitiri Sezibera

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yemeje ko u Rwanda ari igihugu cyiyubashye kidakeneye guhabwa uburenganzira n’ibindi bihugu birimo Uganda n’andi mahanga.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Minisitiri Sezibera yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 05 Werurwe 2019,yavuze ko Uganda itagena uko abanyarwanda babaho ndetse ko niyo yakomeza kunangira ntiyemere gukemura ibibazo ifitanye n’ u Rwanda ntacyo byaruhungabanyaho kuko rwiheseheje agaciro ndetse rudakeneye gusaba uburenganzira ibindi bihugu kugira ngo rubeho.

Yagize ati “Uburenganzira bw’Abanyarwanda ntabwo bushingiye ku bindi bihugu.Ntabwo bushingiye kuri Uganda cyangwa ku kindi gihugu icyo aricyo cyose.Uburenganzira bw’u Rwanda bushingiye ku ndangagaciro Abanyarwanda biha.u Rwanda ni Igihugu cyiyubashye cyiyubaka,gifatanya n’abandi kubaka uyu mugabane turimo.U Rwandarw’uyu munsi rushingiye ku banyarwanda ubwabo, ntabwo uko umunyarwanda aramuka uko arya,uko yambara uko yivuza uko yiga bigenwa n’abandi.Nta gihugu na kimwe ku isi kigena uko umunyarwanda abaho.

Minisitiri Sezibera yabwiye abanyamakuru ko nta mupaka ubahuza na Uganda rwafunze ahubwo ku wa Gatuna bari kugerageza kuvugurura ibikorwa remezo ndetse bizarangira muri Gicurasi uyu mwaka ariko avuga ko u Rwanda rufitanye na Uganda ibibazo 3 bikomeye.

Yagize ati “Ikibazo gihari ni ubwubatsi buri gukorwa ku mupaka wa Gatuna (One stop border Post).Abazi Gatuna muzi uko hateye,harafunganye,ntabwo ari umupaka mwiza umeze nk’izindi twubatse murabizi ku Rusumo hararambuye.Ni ikibazo cyo kubaka gihari kizarangira mu kwezi kwa Gatuna.Twasabye abacuruzi bafite amakamyo na bisi ko bakoresha Kagitumba na Cyanika,iyo mipaka irafunguye. Imodoka zashobora gucaho turi kubaka,Gatuna irafunguye.Kugeza ubu akajagari kari I Gatuna gatangiye kugabanuka.Habayemo ibibazo bikeya biri kugenda bikemuka.Nta mipaka ifunze.

Nta ngabo twongereye ingabo ku mupaka wa Uganda nkuko mwabivuze ariko nanone rwemerewe gushyira ingabo aho rubona ko bikenewe ariko nta ngabo zongerewe ku mupaka.Ibikorwa by’umutekano birakomeje uko bisanzwe,abanyarwanda bararinzwe ku buryo buhagije.Ibyavuzwe n’ibihuha.

Umubano wa Uganda uzagenda neza.Harimo ibibazo ubu ariko uzagenda neza.Turi abaturanyi kandi iyo abantu baturanye habamo ibibazo kandi turiho turabiganira bizagenda neza.Gusa hari ibibazo 3 turiho dushakira umuti.

Ikibazo cya mbere ni ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa, bagafungwa, bakicwa urubozo bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda. Ni ikibazo gikomeye. Tumaze kugira abantu barenga 190 bafashwe muri ubwo buryo, ni ikibazo kitarabonerwa umuti.

Bamwe barabafungura,babageza ku mupaka bakabasiga ari intere,bameze nabi.Bamwe bagasigayo imiryango yabo,ubucuruzi bwabo abandi bakabuzwa uburenganzira bari bafite,bagasigayo abana babo.Hari imiryango ifunze ifite abana bato ariko nta gisubizo babonera icyo kibazo.Tumaze kugira abanyarwanda birukanwe muri Uganda barenga 986.Turasaba abanyarwanda kuba birinze kujya muri Uganda kugeza ikibazo gikemutse.”

Uganda ikorana n’inyeshyamba zishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yemeje ikibazo cya kabiri u Rwanda rufitanye na Uganda ari uko ikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu barimo RNC,FDLR.

Yagize ati “Ikibazo cya kabiri n’icy’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo RNC,FDLR n’abandi bakorera ibikorwa byabo muri Uganda bakoranye n’abayobozi bamwe muri Uganda.Nabyo twabigejeje kuri Uganda turifuza ko byabonerwa igisubizo.

Minisitiri Sezibera yavuze ko ikibazo cya 3 u Rwanda rufitanye na Uganda ari ibibazo abacuruzi b’Abanyarwanda bakomeje kugirira muri Uganda baba bacamo cyangwa bakoreramo ubucuruzi bwabo.Abamburwa uburenganzira ku bikorwa bakorera muri Uganda,ibicuruzwa byabo bigafatwa.

Dr Sezibera yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kiri kugerageza kunoza umubano wacyo na Uganda ariko abacuruzi bamwe badakwiriye kungukira mu cyuho ngo bazamure ibiciro bitwaje ko ibicuruzwa bituruka Uganda byahagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa