skol
fortebet

Ubusambanyi ,gukorana na Satani nibindi byinshi nibyo abari ibyegera by’Intumwa Gitwaza yirukanye bakomeje kumushinja(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 13, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ubukene itorero Zion Temple rimazemo iminsi aho abakozi bamara amezi agera muri atanu badahembwa, gushinja Apotre Gitwaza ubusambanyi no gukorana na satani ni bimwe mu byaranze intambara imaze igihe muri Zion Temple. -Gitwaza ashinjwa ubusambanyi no gukorana na satani Abakozi ba Zion Temple hari igihe bamaze amezi 5 badahembwa Aba Bishops birukanywe ngo basabye kujya bahembwa miliyoni ku kwezi Gitwaza yirukanye aba Bishops bari mu mugambi wo guhirika Zion Gitwaza bamushinja kwiyita Papa (...)

Sponsored Ad

Ubukene itorero Zion Temple rimazemo iminsi aho abakozi bamara amezi agera muri atanu badahembwa, gushinja Apotre Gitwaza ubusambanyi no gukorana na satani ni bimwe mu byaranze intambara imaze igihe muri Zion Temple.

-Gitwaza ashinjwa ubusambanyi no gukorana na satani
- Abakozi ba Zion Temple hari igihe bamaze amezi 5 badahembwa
- Aba Bishops birukanywe ngo basabye kujya bahembwa miliyoni ku kwezi
- Gitwaza yirukanye aba Bishops bari mu mugambi wo guhirika Zion
- Gitwaza bamushinja kwiyita Papa
- Gitwaza yavuze ko abana be bigira ubuntu muri Amerika
- Gitwaza yafashe icyumba cy’amasengesho agihindura salon de coiffure
- Gitwaza arashimira Leta y’u Rwanda ku bushishozi igira
- Gitwaza ngo yiteguye kujya mu nkiko

Nyuma yo kubona inzandiko nyinshi z’abakristo ba Zion Temple bamusabaga ko yababwiza ukuri ku bivugwa kuri we no ku Bishops, Gitwaza yashyize ava ku izima ababwiraho ukuri gucye kuko ngo aramutse ababwiye ukuri kose batakariza icyizere abakozi b’Imana. Yagize ati ati “Uko kuri sinkubabwira kose ndababwira gucyeya kuko nkubabwiye kose, nasenya umurimo, ikindi byabababaza cyane, ikindi na none ntimwakongera kutwizera, reka mvuge ibyatuma mukomeza kutwizera”

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 ni bwo Apotre Dr Paul Gitwaza yatangarije muri Zion Temple Gatenga amagambo akomeye ndetse ahita anamenyesha abakristo ko yirukanye muri Zion Temple aba Bishops bahoze ari ibyegera bye. Nubwo ntacyo yavuze ku bijyanye no kuba ngo barendaga kumuhirika, mu mezi yatambutse byavuzwe ko hari aba Bishops bendaga kumuhirika ku butegetsi akaba ari yo mpamvu na we yanze kubagarura muri komite nkuru ya Zion Temple.

Incamake y’ukuri kweruye kwa Apotre Gitwaza ku kibazo cy’aba Bishops bahagaritswe burundu
Tariki 4 Werurwe 2017 ni bwo Apotre Gitwaza yagiye mu Bubiligi,icyo gihe amatorero yaho yari ayobowe na Bishop Bienvenue ngo yari yarahuye n’ibibazo.

Iri torero ryo mu Bubiligi tubibutse ko ryatangijwe mu 2003. Nyuma y’imyaka isaga icumi Bishop Bienvenue ngo yaje guhindura iyerekwa n’amazina bya Zion Temple abyita World Revival Centre. Gitwaza ati “Najyaga numva abantu barwana bapfa idini nkagira ngo ni ibintu byoroshye, ariko ibintu by’amatorero biteye ubwoba. Tugomba kureka Imana ikatuyobora naho ubundi ibi bintu biragoye cyane. “ Yanavuze uburyo Bishop Bienvenue ngo yabwiye abakristo bo mu Bubiligi ko Gitwaza asigaye yiyita Papa.

Gitwaza yageze i Burayi abona igitangaza cy’Imana.

Apotre Gitwaza yavuze ko ageze mu Bubiligi, Bishop Bienvenue ngo yahise atanga ikirego mu buyobozi kivuga ko Gitwaza yaje gukora ibiterane kandi nta byangombwa afite (Autorisation de Culte). Mu Bubiligi hose ngo nta gace na kamwe Gitwaza yari yemerewemo kuvugamo ubutumwa bitewe nuko ibyemezo byose bya Zion Temple byari byarahinduwe mu buyobozi, ibintu byose bikitirirwa World Revival Centre church.

Apotre Gitwaza ngo yaje kugira Imana mu bapolisi bari baje kumufata kubera gukora igiterane nta byangombwa, habonekamo aba Zion Temple, bamuha uburenganzira bwo kubwiriza nta cyo yikanga. Ikindi gitangaza ngo yabonye ni uko mu mujyi wa Liège bashatse aho bashinga itorero rya Zion Temple, aho babonye hafi bakahabima ariko nyuma bakaza kubona Salle iri mu mujyi wa Bruxelles ahantu ngo Gitwaza yari yarabwiwe n’Imana muri 2001 ko ari ho hazaba Zion Temple. Ati ‘Twabonye Salle ifite amateka, yo mu gihe cya Napoleon, aho hantu ni ho turi ni mu mujyi hagati iruhande rwa gare.’

Aba Bishops bafatanyaga na Gitwaza ni bo bafashe iya mbere mu gutangaza ko akorana na satani

Apotre Gitwaza avuga ko mu mezi abiri yamaze i Burayi (iminsi 60) ngo abaze neza amasaha yaryamye yose hamwe ngo aragera ku cumi cyangwa akarengaho gato. Hano yavuze ko yari ahugiye mu murimo w’Imana kuko hari aho yageraga bikaba ngombwa ko atangira bundi bushya kuko abakristo bari barababwiye ko akorana na satani bigatuma benshi bamwanga urunuka. Gitwaza yagize ati:

Iminsi namazeyo ndimo kugerageza kurogora ibintu byinshi byari byararozwe, njya muri Suwede, Paris mu Bufaransa, mu Butaliyani ho twatangiriye kuri zero kuko itorero ryaho ryarashize, ibyo byatumye ndara nkora nirirwa nkora, amasaha nshobora kuba nararyamyemo nyabaze amezi abiri namazeyo ntarenze 10 n’angahe. Nakoraga n’amasaha y’ijoro nkakira abantu kugeza Saa kumi z’ijoro, mu gitondo nkabyukira mu bindi dutegura ijambo, dusana imitima y’abantu, abantu barabwiwe ko ndi umurozi nkorera satani ndi umu stanist, kandi iyo bivugwa noneho n’umuntu wawe, biba ari ibindi, biba bibabaje cyane. Ngo njya ikuzimu, ngo Imana yarabiberetse, ngo yarabibabwiye ibintu nk’ibyo.

Hari bamwe batemeye amabwire ya bamwe mu ba Bishops birukanywe, Gitwaza ati:
Ariko nshima Imana ko bamwe baravuze ngo najya ikuzimu tuzajyanayo, umwe ati “Njye nziko nari ikuzimu ankurayo, nansubizayo nta kibazo. Nasobanukiwe ko iyo utabaye umunyabwenge ngo umenye igihe cyo gutandukana, urahimba kandi bikaba icyaha, kandi burya gutandukana si icyaha, amacakubiri ni cyo cyaha. Nonese ko umwana atandukana na nyina akavuga ngo ndashaka kubaka, nkaswe uwo mwabanye mu murimo w’Imana akavuga ngo ndashaka kubyara abanjye hariya?. Hari icyaha kirimo? Ikibazo rero gihari ni ukugenda usebya umuntu ngo ndagiye kubera ibi n’ibi, umutuka.”

Kumenyerana cyane n’aba Bishops ntibubahane ni byo Gitwaza afata nk’ipfundo ry’ikibazo

Apotre Gitwaza yagize ati:“Hari igihe ubana n’umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n’aba Bishops … Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk’umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk’umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri.”

Nyuma yo kugirana ibibazo na Polisi kuri ULK ni bwo muri Zion Temple byarushijeho kuzamba

Muri 2015 Zion Temple yakoreye igiterane Afrika Haguruka kuri ULK, icyo gihe Polisi ifata ibyuma bya Zion Temple nyuma kubera urusaku ndetse hari n’amakuru avuga ko iryo joro Apotre Gitwaza yitabye polisi, na ho Bishop Dieudonne atabwa muri yombi. Nyuma yaho Gitwaza yagiye muri Amerika kuruhuka, abasigaye mu Rwanda batangiza intambara. Apotre Gitwaza yagize ati:

Naje kujya muri Amerika, tumaze kugira ibibazo muri Afrika Haguruka ya 2015, twagize ibibazo kuri ULK (Kaminuza Yigenga ya Kigali), murabyibuka duhanganye na Polisi ku bijyanye n’ibyuma n’ibindi, mpamagara umwe muri bo (Umu Bishop) ndamubwira nti ndagiye (Muri Amerika),ngiye kuruhuka, ndumva naniwe cyane mu mutwe, nsange n’umuryango kuko maze n’iminsi ntabona umuryango, nimara kuruhuka n’icyuka kibi kiri aha kimanutse nzagaruka, arambwira ati sawa.

Nyuma yo kugirana ibibazo na polisi yagiye muri Amerika intambara iravuka muri Zion Temple

Apotre Gitwaza yakomoje ku bana be bigira ubuntu muri Amerika
Mu gihe hari bamwe bavuga Apotre Gitwaza yangiza umutungo w’itorero akawukoresha mu mashuri y’abana be biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gitwaza yavuze ko abana be yabajyanye kwiga muri Amerika kuko bigira ubuntu, mu gihe babaye biga mu Rwanda, yajya abatangaho menshi. Yagize ati:

Mfite umwana wiga muri Amerika, uyu mwaka ararangiza azinjira muri kaminuza, navuga ko ntabanye nabo, kuko umwanya wanjye munini nari mu matorero, umuryango wanjye sinawuha umwanya, njya kubana n’abana, mu by’ukuri bisa naho ari ukongera kubamenyera. Abana b’abahungu 3 babana na nyina gusa batari kumwe na se nabyo ni ikibazo,..

Gitwaza ngo ntiyabona amafaranga y’ishuri yishyurira abana be baramutse bize mu Rwanda

Mbibutse ko abana banjye ntabwo batanga amafaranga y’ishuri kuko ni abanyamerika, biranyorohera ko biga muri Amerika kuruta kwiga hano (mu Rwanda). Hano nta mafaranga mfite yo kubishyurira ishuri ariko hariya bigira ubuntu. Ni nacyo cyatumye bajyayo ntabwo ari ishema ngo ndashaka kuba muri Amerika ni uko nabonaga amikoro y’urusengero, ntazaza muri Zion ngo mfate amafranga abana banjye mbarihirire amashuri, ..hoya ahubwo dufite ibindi byo gukora, hari amatorero tugomba kubaka, ikibazo cy’abana banjye iyabampaye izabimenya.

Havuzwe amakuru ko Gitwaza ajya ikuzimu ndetse ko agambanira Leta

Muri icyo gihe ubwo ari muri Amerika, Gitwaza yavuze ko ari bwo handitswe inkuru z’ibihuha zivuga ko ajya ikuzimu, ko agambanira igihugu n’ibindi ngo atasubiramo.

Icyamubabaje cyane ngo ni uko muri ibyo byose hari abakozi b’Imana bagenzi be bari inyuma yabyo. Ibyo byaje gutuma afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kugira ngo yereke abantu ko ibivugwa ari ibinyoma na cyane ko bavugaga ko atazagaruka mu Rwanda. Ati:

Muri icyo gihe ndiyo, hazamo inkuru nyinshi z’ibihuha rero si n’ibihuha birandikwa mu binyamakuru, ibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, .. icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo. Icyo gihe nabonye ko ntinkomeza gutinda muri Amerika, abantu bazafata igihuha nk’ukuri, mbwira madamu nti ndatashye!

Apotre Gitwaza avuga ko yandikiye aba Bishops bagenzi be ko agiye kugaruka mu Rwanda, bamugira inama yo kutagaruka kuko ngo ashakishwa n’inzego za Leta bityo naramuka agarutse akaba yaragombaga kwitaba izo nzego zirimo urwego rw’iperereza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’igihugu n’izindi nzego zinyuranye. Mu buhamya bwe Gitwaza avuga ko yahise afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda ndetse ngo kugeza uyu munsi nta rwego na rumwe aritaba. Aha ni ho ahera akibaza niba izo nzego zaramubuze.

Ubukene muri Zion Temple no gushaka umushahara ungana na miliyoni ku kwezi w’aba Bishops byateje intambara muri Zion Temple

Apotre Gitwaza avuga ko abakozi benshi ba Zion Temple bari bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa. Aba Bishops babwiye Gitwaza ko bibaye byiza bajya bahembwa miliyoni ku kwezi bakava ku bihumbi 400 ku kwezi. Apotre Gitwaza avuga ko Zion Temple yari iri mu bihe by’ubukungu bitifashe neza, gusa ngo aba Bishops yaje kubemerera kujya bahembwa miliyoni ku kwezi, atangira kwiga n’aho ayo mafaranga azajya ava, gusa nyuma yaho ntibishimira inzira amafaranga bahembwa abonekamo kuko bahise bahaguruka bakamurwanya ndetse umwe muri bo akagera aho ashaka kuvuma salon yahembaga abakozi batari bacye.

Uko Gitwaza yashinze Alimentation kuri Zion Temple mu gushakisha ayo guhemba abakozi

Hano yagize ati: “Nashatse umudamu ufite Alimentation ndamubwira nti ko abakristo bagukunda, baza ku kugurira barangije amateraniro, wazanye ka Alimentation kawe, aho kugira ngo abantu bagusange i Remera n’ijoro barangije amateraniro,watubabariye ukakazana hariya (kuri Zion Temple), basi niba umugati wungukaho 100F ukaduhaho 50Frw, kugira ngo tubashe nibura guhemba abakoropa urusengero n’abazamu, abandi tuzaba tubimenya nyuma, mbwira ubuyobozi nti ‘Muzirinde gukora ku mushahara w’aba Bishops, mubareke bakomeze bahembwe nta kibazo ariko dushakishe uburyo abo bandi bajya bahembwa. Njyewe nanjye nari maze ayo meze (5) ntahembwa kuko nta cyo nari buhembwe nabonaga nta kintu gihari’.

Uwo mu mama yahise ambwira ngo njyewe nzabazanira igishoro, hanyuma ibyo mwungutse, mwishyure abantu.”

Uko Gitwaza yafashe icyumba cy’amasengesho akagihinduramo Salon abagore bakoresherezamo imisatsi.

15/08 ku isabukuru ye, Apotre Gitwaza ngo yahuye n’umuryango umwe muri bo amubwira inzozi yaraye abonye z’ukuntu abababaye cyane kubera imyenda y’abakozi ba Zion Temple. Bamuhaye ibahasha irimo miliyoni ndetse bamugira inama yo gushinga Salon itunganya imisatsi y’abagore. Iyo salon yaje kuyitangiza ayishyira mu cyumba cyari icy’amasengesho kuko ngo yabonaga gipfa ubusa dore ko ngo hari harimo ka matora kamwe, nta kindi kintu kirimo.

Nyuma y’aho Gitwaza yagiye muri Israel, yandikirwa na Bishop Bienvenue amubwira ko bazamurwanya kuko yafashe icyumba basengeramo akagihindura Salon de coiffure.

Nyuma y’iminsi ibi Salon ikora, ngo bakuyemo amafaranga yo guhemba abakozi mu mezi atatu: Apotre Gitwaza yagize ati:

Ngeze muri Israel, Bishop Bienvenue yaranyandikiye arambwira ati ndagira ngo nkubwire ko tugiye guhagurukira ku kurwanya, ntabwo uzahaguruka ngo uhindure icyumba cy’amasengesho ngo ugihinduremo salon. Icya kabiri warahagurutse mu rusengero uravuga ngo utariho, Zion Temple ntizabaho, uri Imana yacu, ni wowe twakurikiye? Narabisomye twari tugiye i Kana y’i Galilaya numva imennye umutima, ndavuga nti uyu ni Bienvenue? kuko twari twavuganye ejo hashije duseka.

Naramwandikiye ndamubwira nti Bigenze gute ko unyandikiye ibintu biremereye ukaba umbwira nk’ubwira umuhungu wawe, habaye iki? Noherereje Claude Djessa ibyo nahawe na Bienvenue kuko bari kumwe, na we arambwira ngo umwumve ni mwese so kandi ibyo avuga bifite ishingiro.

Ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Gitwaza igaterwaho umukono n’aba Bishops hafi ya bose

Iyo baruwa yanengaga Gitwaza ibi bikurikira: Gufata aba Bishops akabahindurira aho bakorera, akabikora ngo atabyumvikanyeho n’aba Bishops bose. Kuri iyi ngingo Gitwaza avuga ko yasanze atari byiza kuba Gatenga yagira aba Bishops 8 bose bakorera muri paruwasi imwe ahubwo asanga byaba byiza bagiye gukorera hirya no hino mu gihugu. Ikindi bamunenze muri iyi baruwa ni ugushinga Salon de Coiffure ngo aba Bishops bose batabishaka.

Muri iyi baruwa bakomeje bagira bati “N’ibindi byose wakoze utatugishije inama, aka kanya birahagaze, ikindi turategetse ngo Bishop Dieudonne ejo mu gitondo azafunge iriya salon de Coiffure, ikindi dutumije inama yihutirwa tariki 14/10/2016 wayibamo utayibamo izaba, igiye kwiga ejo hazaza h’uyu murimo kuko turabona wawishe, icyo gihe nari muri Israel”

Gitwaza yabasubije ko salon yashinzwe mu cyumba cy’amasengesho, yavaho ari uko babanje kumwica

Narababwiye nti iyo nama ntiyemewe kuko ni njye perezida, icya kabiri iyo salon ntishobora gufungwa keretse nimwiyemeza kunyica, nimara gupfa muzayifunga. Cyangwa niba mushaka ko ifungwa, nimusubire kuri 400 (guhembwa ibihumbi 400 ku kwezi), kuko si abana banjye ndimo ndwanirira ni abantu bakora mu rusengero, ndarwana n’ama salon y’iki, ko ntajyamo ngo bandefirize, si ndi umurasita ngo babohe (umusatsi), mu by’ukuri nta nyungu y’ako kanya mbifitemo.

Narabandikiye nti nzemera no gupfa ariko iyo salon ntizafunga. -Gitwaza

Apotre Gitwaza akomeza avuga ko yaje kwemera ko bakorana inama, kuko na we ngo yashakaga kuvugana nabo ku bibazo bitandukanye. Tariki 1/11/2016 ni bwo bakoze iyo nama bahurira kuri Amani Guest house. Gitwaza ngo kuri uwo munsi w’inama yamenye ko bamaze ukwezi bateranira kuri Amani guest house.

Muri iyo nama Gitwaza yababajije iki kibazo ati ‘Ndi nde’, ababwira ko bakomeza inama nibamusubiza icyo kibazo kuko yabonaga ngo bari kwirengagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore. Inama yarangiye babuze igisubizo, bucyehe bahurira mu yindi nama hamwe n’abandi bapasitori bose ba Zion Temple, Gitwaza ababwira ko yananiranywe n’aba Bishops. Bicaye hamwe basasa inzobe, bemeza ko uri butsindwe asaba imbabazi. Aba Bishops ngo baratsinzwe basaba imbabazi ariko Bishop Bienvenue arahaguruka avuga ko nk’umuhanuzi w’Imana agiye kuvuma salon iri kuri Zion temple.

Apotre Gitwaza avuga ko iyo agira inkoni yari gukubita Bishop Bienvenue
N’ubwo hari amakuru avuga ko muri iyo nama Apotre Gitwaza yakubise Bishop Bienvenue, mu buhamya Gitwaza yatanze mu rusengero, yavuze ko atigeze amukubita, gusa ngo iyo aza kugira inkoni aba yaramukubise ndetse ngo si igitangaza kuko na Yesu hari abo ngo yakubise. Kuba Bishop Bienvenue yari agiye kuvuma salon, ni byo byarakaje cyane Apotre Gitwaza. Gitwaza Yunzemo ko ari ikosa rikomeye kubona hari umuhanuzi w’umwana ushaka guhanura ku ngufu imbere y’Intumwa imubereye umuyobozi. Yagize ati:

Narahagurutse ndamucyaha, sinamucyashye nk’ubabaye, namucyashye nka Apotre nk’Intumwa, ndamubwira nti ceceka muri uyu mwanya, ntabwo ufite ububasha bwo guhanura aho ndi ntuzongere no kwibeshya ngo uri prophet (umuhanuzi) imbere yanjye, ni njye wakwigishije uko bahanura, ni njye wakwigishije gusoma ijambo, nkwigisha uko bigisha ijambo ry’Imana, ndagusengera imizimu ikuvamo, ujye wifatira abandi uhanure imbere yabo apana imbere yanjye, nta muhanuzi muto uhanura imbere y’umuhanuzi mukuru keretse yabimwemereye. Kubw’izo mpamvu ntagutegetse icara. Aho ni ho havuye induru bababeshya ngo nakubise Bishop Bienvenue.

Yakomeje agira ati: Ibyo ni byo bujuje i Burayi ngo nakubise Bienvenue, iyo ngira inkoni mba naramukubise, ariko si cyo nari ngambiriye kuko na Yesu na we yarabakubise, si byo nari ngambiriye nashakaga kumwereka ko birya bamenyereye ngo turareshya sibyo. Abantu barahagurutse basaba imbabazi, we arahaguruka ngo agiye kuvuma nk’umuhanuzi. Yahanuraga imbere ya nde, imbere y’abana be nta kibazo,ariko imbere ya Gitwaza ntibishoboka.

Habuze gato ngo Bishop Bienvenue akubitwe na Gitwaza

Apotre Gitwaza arashimira Leta y’u Rwanda kuba ishishoza cyane

Apotre Gitwaza avuga ko banamushinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kuba umugambanyi n’ibindi. Yavuze uburyo RGB yamurenganuye ubwo aba Bishops bamucaga inyuma kugira ngo status y’itorero itemerwa muri Leta ariko umuyobozi mukuru wa RGB agahamagara Gitwaza akamwiseguraho akamubwira ko ibaruwa yandikiwe Zion Temple ivuga ko icyemezo ishaka kitaboneka atari RGB yagitanze. Gitwaza ati “Ndagira ngo mbabwize ukuri bene data nukuri simbabeshya dufite igihugu gishishoza pe”.

Yakomeje agira ati:
Kuko ntiwaregwa n’ibyegera byawe bitatu, ukungirije bwa mbere, ukungirije bwa kabiri, umunyamabanga, bavuga ngo turabana turamuzi, ibyo akora ni ibi, ubugambanyi ni ubu n’ibindi, atari Imana yakuburaniye ngo ubeho. Imana nagize ni ugushishoza kw’abayobozi ba Leta yacu, basanga ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ni yo mpamvu igihugu cyemeye ko nkomeza kuyobora uyu muryango kandi bemera ko nkomeza kuba Visionaire w’uyu muryango (kuba umuyobozi udasimburwa) kandi binyomoza ko mfitanye ikibazo na Leta kuko sinaba mfitanye ikibazo na Leta ngo inyizerere kuyobora amatorero mu Rwanda arimo abaturage bayo.

Aba Bishops ba Zion Temple ngo bandikiye Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bamubwira ko batagihembwa

Mu kiganiro kirekire Apotre Gitwaza yagiranye n’abakristo be mu kubabwira ukuri ku byavuzwe byose, yageze n’aho aba Bishops bamwungirije ngo bandikiye Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bakamubwira ko badahembwa. Iburayi ho ngo yagezeyo asanga hari abakristo bajyana ibiryo kwa Bishop wabo kuko ngo inzara yari imumereye nabi bitewe nuko yari amaze igihe adahembwa.

Apotre Gitwaza yanyomoje ibyo kudahembwa avuga bahembwaga usibye ngo igihe gito bagizemo ibibazo by’ubukene. Ati “Abakristo (bakorera Zion) bamaze amezi 5 badahembwa ntibatureze, ni gute umuntu w’umuyobozi arega ikigo cye, nasanze nta mpuhwe bamfitiye, mbona ko ibintu atari bizima ’ Mu kababaro kenshi yavuze uburyo aba Bishops bamaze amezi agera kuri ane batagera ku kazi nta kintu bakora, za biro zabo zihora zifunze, ariko itariki 28 yagera bagahita basakuza ngo kuri konti nta mafaranga arageraho.”

Gitwaza ashavuzwa no kuba aba Bishops be ari bo bagendana babwira abantu ko ari umusambanyi

Byaje kuba ihame tariki 20 za buri kwezi, amafaranga yabo akaba yageze kuri konti, uwitwa Bulambo wari ushinzwe kubaha imishahara yari yarahawe itegeko na Gitwaza ryo kubyubahiriza akamenya umushahara w’aba Bishops kandi bakawubonera igihe. Ibyo ngo yabikoze ku bwo kububaha no kubakunda nk’abana be mu gihe bo bakoraga mu yo bahembwe bakaguramo lisansi ibajyana guharabika Zion Temple hirya no hino.

Gitwaza ati
“Nari narabihanangirije nti ntihazagire umu Bishop ubura umushahara kandi ntibakora ahubwo baririrwa bahamagara abantu bababwira ngo Gitwaza ni mubi, akorana na satani, ni umusambanyi, barangiza kubarundamo ibintu bati none muzaze abadukumbuye tujye kuri Amani Guest house, ubwo namwe ku mugoroba mukajyayo, kubera iki iki? Mufite raison, ibyo bababwiye ni byo muzi nta cyo nababwiye njye,.. (..) nari naranze kubambika ubusa (gushyira hanze aba Bishops)”

Apotre Gitwaza yahagaze ku maguru ye avuga amazina y’ibyegera bye yirukanye burundu muri Zion Temple

Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse,Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple. (…) Amavuta bafite icyubahiro bafite babikesha njyewe. (..) Ibibazo byabaye ni ibihe? Ni Ukumenyerana, umuntu akumva ngo twese turareshya.Gitwaza

Gitwaza yabohoye abakristo bifuza gukurikira aba Bishops yirukanye

“Bavandimwe ndabizi ko mubakunda bamwe ni ba So, abandi ni ba nyokorome,..ubaye uri hano ukaba ushimye kujya gukorana nabo aho bazakorera hose, reka nkwibutse ikintu, World Revival Centre ya Bishop Bienvenue nyihaye umugisha, aho aba Bishop bazakorera mpahaye umugisha, n’umukristo wifuza gufatanya nabo, mu izina rya Yesu azabasange tuzamuha uruhushya, ntuzagende wihishe, gusa nugaruka muri Zion Temple uzaba umushyitsi, niduhagurutsa abashyitsi badusuye uzahaguruka. Muri Zion Temple Gatenga nihasigara babiri gusa, nzishimana nabo kandi nzakorana nabo. Uzagenda azaba avuye mu mirimo yose ya Zion Temple.”

Aba Bishops birukanywe ngo bari bakwiye kwamburwa ubushumba bahawe na Gitwaza

Nubwo birukanywe muri Zion Temple ku isi, ntabwo Gitwaza yigeze abambura ubu Bishops bwabo mu gihe ngo ari ko amahame ya Tewoloji abivuga. Ku bijyanye no kuba atabambuye ubushumba, yavuze ko yabirukanye nk’umubyeyi. Yabasabiye umugisha ku Mana, abasabira gutera imbere mu buryo bw’Umwuka. Na we yasabye abakristo kumusengera kugira ngo arusheho kwegera Imana.

Yagize ati:
Ndabarekuye ariko si uku nakabikoze, dore uko bigenda; Iyo ibintu byagenze gutyo, uhamagaza certificate y’igipasitori wamusengeye, ukamwambura certificate y’ubu Bishop, akagarura wa mwenda na ya nkoni na wa musaraba. Uyu munsi ni ko nari kubigenza, narangiza nkandika inzandiko zijya ku isi hose mu matorero ya Alliance n’ahantu hose dukorana nkababwira ko batakiri aba Bishops. (…) ariko kuko ndi umubyeyi nabibarekeye, kugira ngo nabo amahirwe bazagira badakoranye na Gitwaza wabananije, azabeho.

“… Munsengere nongere nkizwe tujyane mu ijuru” Gitwaza ati:

Bazagire amahirwe rwose, bazuzure umwuka wera, amavuta azajejete, bazakize abarwayi, Mana ubyumve. Uzabakoreshe n’ibirenze ibyo ntekereza, Gitwaza wari imbogamizi kuri bo baramuruhutse, noneho nanjye nongere nisuganye nshake Imana kuko nari naraguye, ngiye kongera gukizwa munsengere, munyizere, abakinkunze munyihanganire, munsengere, nongere nkizwe, tujyane mu ijuru. Murifuza ko njye nashya? Bababwiye ko naguye nimunsengere nkizwe. Ngayo amagambo mu ncamake, nongere mbibutse ko Bishop Bienvenue Kukimunu, Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Pastor Patrick Kamanzibatakibarizwa mu muryango wa Zion Temple uhereye none. Numusura, uzamusure nk’umupasiteri w’irindi torero ariko atari uwa Zion Temple. Mbivuze imbere yanyu, imbere y’Imana n’imbere y’abamarayika. Imana ibahe umugisha.

Zion Temple igiye kujya mu manza hamwe n’iyo mu Bubiligi

Hano Gitwaza yagize ati: “Kugira ngo tugumane izina ryacu (mu Bubiligi) tugomba kujya mu manza, rero ibyo si njyewe, Zion Temple yo mu Bubiligi igiye kuzashinga urubanza, ntibizabatangaze kuko bizaba. Ariko (Bishop Bienvenue) niyumva ashaka kubitugarurira ku neza tuzakira, imanza ni inzira ya nyuma izakorwa ariko mumenye ko bizaba. Nanone aba Bishop bari hano (mu Rwanda) bamwe na bamwe biteguye kujya mu manza kundega, nanjye niteguye kujya kwitaba.”

Gitwaza ati ‘Muzansengere nzatsinde urubanza’

Yakomeje agira ati: “Pawulo yaraburanye i Yerusalemu,…arajurira kwa Kayisari i Roma, niba tuzarangiriza i Rahe, niteguye kuzajyayo kuburanirayo kugira ngo ibintu birangire neza.Nasanze Itorero atari iry’umwuka gusa, rifite n’ikindi gice cy’ubuyobozi, iyo rero utacyitayeho cyo cyikwitaho ni cyo gice ntigeze ntekerezaho mu buzima bwanjye. Muzansengere kugira ngo nzatsinde kuko gutsinda ko bizaba, gusa ntibyakabaye byiza, ngo njye n’abavandimwe tujye mu rukiko ariko niba ari yo nzira bahisemo nditeguye.”. Apotre Gitwaza yanavuze ko yari yari agiye guhunga aho gushyamirana na bagenzi be, nyuma afata umwanzuro wo guhangana n’ikibazo.

Nyuma y’aba Bishops 5 birukanywe muri Zion Temple biri kuvugwa ko hari abandi bapasiteri bakomeye bagiye kuva muri Zion Temple

Amakuru agera ku Inyarwanda ari nayo dukesha iyi nkuru avuga ko hari abandi bapasitori bagiye kuva muri Zion Temple bagakurikira bagenzi babo birukanywe kimwe nuko hari umubare munini w’abakristo biteguye kubakurikira. Mu bavugwa bari mu nzira zo kuva muri Zion Temple harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire, Pastor Fifi Camerun umwe mu bakunzwe cyane muri Zion Temple n’abandi b’ibikomerezwa. Apotre Gitwaza ariko avuga ko n’ubwo yasigarana abakristo babiri bumvikana, byamushimisha cyane kuruta kubana n’abo batumvikana.

Ese ni iki cyatumye ubukungu bwa Zion Temple buhungabana?

Apotre Gitwaza ubwe yivugira ko abakozi za Zion Temple bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa, Aba Bishops nabo ngo amezi hari ubwo yabaye ane batazi umushahara. Ibi biriyongera ku makuru avuga ko ibitaro bya Zion Temple nabyo bitagikora kubera ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi muri Zion Temple. Bamwe mu ba Bishops n’abandi bakristo ba Zion Temple, mu gihe gishije bagiye mu itangazamakuru, bamushinja gukoresha nabi umutungo w’itorero, agahora mu ngendo z’ivugabutumwa iburayi no muri Amerika ndetse no muri Israel.

Dore abayobozi bashya ba Zion Temple mu Rwanda ukuyemo abirukanywe

1.Umuvugizi mukuru wa Zion Temple: Intumwa Dr Paul Gitwaza (Uyu ntabwo ajya asimburwa)
2.Umuvugizi mukuru wungirije: Bishop Charles Mudakikwa
3.Umunyamabanga mukuru: Pastor Dr Bulambo David
4.Abajyanama: Pastor Jean Paul Ngenzi Shiraniro na Pastor Robert Runazi
5.Abagenzuzi b’imari: Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana
6.Akanama nkemurampaka: Pastor Symphorien Kamanzi, Pastor Karengera Ildephonse na Pastor Uwera Egidia

Amahuriro y’iyogezabutumwa (Apostlolic center Council):

- Mu Umujyi wa Kigali: Pastor Kanyangoga Jean Bosco
- Mu Ntara y’Iburasirazuba: Pastor Munanira Bernard
- Mu Ntara y’Iburengerazuba: Pastor Gakunde Felix
- Mu Ntara y’Amajyaruguru: Pastor Muhirwa Jerome
- Mu Ntara y’Amajyepfo: Pastor Ruhagararabahunga Eric

Ibitekerezo

  • Uubundi yarazi ko bizagenda bite? Yavuye kwa Rwabikinga gute? Mu nduru...nawe niko bigomba kugenda..
    Gusuzugura BAGENZI be.... Yewe ni byinshiiii Yarataye...nagarukirimana y ihane na Bene se bihane. amadini azarikora.

    Bavandimwe burya ibibera inyuma yamarido ni byinshi murizi nsengero zacu!aba ba bishops bafite ukuri kuko gufata icyumba cyagenewe amasengesho ukakigira salon de coifure sibintu!mwibuke aho bavuga ngo ibyimana mubiharire imana nibya caisar biharirwe caisar.numva aho kwinjiza busuness munzu yimana bari gusenga Imana igaca inzira bakibukako batangiye badafite ibyo byose bagasenga Imana ikabubaka ikabaha umugisha.ndisabira aya matorero yacu rwose nabayayobora bareke gukomeza kutuyobya kuko ntiwakumva ibiri muri ADEPR na Zion ngo ureke kwibaza ikirinyuma yamalido.

    Ngewe nabivuze kera rwose amadini yinzaduka nuku azagenda yiyongera ubwo abo nabo urunva bagiye gushinga ayabo nyuma bashwane abandi bashinge ayandi ,arega Yezu aba yarabavuze ko mu bihe bya nyuma abenshi baziyitirira izina rye kandi bakore nibitangaza mwizina rye ,ariko muzabamenyera ku mbuto zabo ubwo se urunva hari aho yabakinze imikoranire yabo yagize intumwa kandi nawe ubundi atariyo uko Yezu yasize intumwa ze birazwi nuruhererekane ruracyakomeza none umuntu uje mu kinyejana cya 20 muzi nivanjiri igihe imaze ngo ashinze idini abaye apotre koko mbega satani ngo arakomeza kuyobya abantu akoresheje izina rya Yezu,kandi abo bose bakorana na satani ntibabyemera kugirango bakomeze kuyobya ninabyo satani akunda,uzarebe ko hari umurozi wemera ko aroga avuga ko ari umuntu wimana agatera namakorasi ivumbi rigatumuka.Yezu azababwira ko atigeze abamenya nibatangira kwivuga ukuntu bakizaga abantu mwizina rye kandi bya nyirarureshya kuko na satani afite ibyo akiza ,uzarebe umurozi burya niwe uba ufite numuti wuburozi.Imana iturinde ituyobore tutagwa muri ubu buyobe.

    Ngewe nabivuze kera rwose amadini yinzaduka nuku azagenda yiyongera ubwo abo nabo urunva bagiye gushinga ayabo nyuma bashwane abandi bashinge ayandi ,arega Yezu aba yarabavuze ko mu bihe bya nyuma abenshi baziyitirira izina rye kandi bakore nibitangaza mwizina rye ,ariko muzabamenyera ku mbuto zabo ubwo se urunva hari aho yabakinze imikoranire yabo yagize intumwa kandi nawe ubundi atariyo uko Yezu yasize intumwa ze birazwi nuruhererekane ruracyakomeza none umuntu uje mu kinyejana cya 20 muzi nivanjiri igihe imaze ngo ashinze idini abaye apotre koko mbega satani ngo arakomeza kuyobya abantu akoresheje izina rya Yezu,kandi abo bose bakorana na satani ntibabyemera kugirango bakomeze kuyobya ninabyo satani akunda,uzarebe ko hari umurozi wemera ko aroga avuga ko ari umuntu wimana agatera namakorasi ivumbi rigatumuka.Yezu azababwira ko atigeze abamenya nibatangira kwivuga ukuntu bakizaga abantu mwizina rye kandi bya nyirarureshya kuko na satani afite ibyo akiza ,uzarebe umurozi burya niwe uba ufite numuti wuburozi.Imana iturinde ituyobore tutagwa muri ubu buyobe.

    Ngewe nabivuze kera rwose amadini yinzaduka nuku azagenda yiyongera ubwo abo nabo urunva bagiye gushinga ayabo nyuma bashwane abandi bashinge ayandi ,arega Yezu aba yarabavuze ko mu bihe bya nyuma abenshi baziyitirira izina rye kandi bakore nibitangaza mwizina rye ,ariko muzabamenyera ku mbuto zabo ubwo se urunva hari aho yabakinze imikoranire yabo yagize intumwa kandi nawe ubundi atariyo uko Yezu yasize intumwa ze birazwi nuruhererekane ruracyakomeza none umuntu uje mu kinyejana cya 20 muzi nivanjiri igihe imaze ngo ashinze idini abaye apotre koko mbega satani ngo arakomeza kuyobya abantu akoresheje izina rya Yezu,kandi abo bose bakorana na satani ntibabyemera kugirango bakomeze kuyobya ninabyo satani akunda,uzarebe ko hari umurozi wemera ko aroga avuga ko ari umuntu wimana agatera namakorasi ivumbi rigatumuka.Yezu azababwira ko atigeze abamenya nibatangira kwivuga ukuntu bakizaga abantu mwizina rye kandi bya nyirarureshya kuko na satani afite ibyo akiza ,uzarebe umurozi burya niwe uba ufite numuti wuburozi.Imana iturinde ituyobore tutagwa muri ubu buyobe.

    Ntabitagira Iherezo!ubu Zion Tempo Irarangiye!!

    Ntabuyobozi bubaho budatanzwe n’Imana tugomba kubaha abatuyobora tukabasengeraImana ikabagurira imbago mubyo bakora tukirinda gutiza satani umurindi mugusenya umurimo w’Imana

    Ntabuyobozi bubaho budatanzwe n’Imana tugomba kubaha abatuyobora tukabasengeraImana ikabagurira imbago mubyo bakora tukirinda gutiza satani umurindi mugusenya umurimo w’Imana

    Ntabuyobozi bubaho budatanzwe n’Imana tugomba kubaha abatuyobora tukabasengeraImana ikabagurira imbago mubyo bakora tukirinda gutiza satani umurindi mugusenya umurimo w’Imana

    Agahinda gusa nta kindi...kuyoba mukayobya ABANDI!! Gusebya Yesu gusa... Mbega ikimwaroo, Ubu se muzongera kubwiriza iki?
    Byose bisenyuke Murokore UBUGINGO bwanyuuu!!!

    Leta y,urwanda nishishoze ayamadini araza gukora akantu Gitwaza uwo Ndebera ADPR nandintazi muribuka abeshya ngo isi irarangiye akavuga nitariki uko sugukura abantu imitima ese ibihuha murwanda biremewe? Guhungabanya umudendezo wabanyarwanda rero abanyamadini harimo kutuvangira rwose barikudutwarira umwanya leta nibamagane bakore izindi business haribyinshi byogukora lmana yo ntayobafite rwose biragaragara kuko ahantu hari lmana ntamwiryane uharangwa. Mushishoze neza banyarwanda Nkunda murakoze

    ni gute umuntu atinyuka akavuga ko yigishije undi guhanura ndumiwe Uwiteka atabare pe!! amadini aragerejwe pe! Uwiteka atwoherereze umwuka wera pe

    Uyu munyamulenge kuki atajya gusengera benewabo i mulenge? Ariko nabamuhayo mafaranga nabo bashobora kuba bifitiye ikibazo gikomeye.

    Bantu mwamenye Imana, musengere itorero... Uyu ni satan... Aba urebye muri Zion Temple, ADPR suko badakizwa... Satan arashaka gusuzuguza umurimo w’Imana... Dusabire itorero... Kandi satan atsindwe mu izina rya Yezu!

    Kuba yikorera Imana cyangwa warahamagawe naho ntibivuze ko utazuhura nibigeragezo. Ibi byose byavuzwe muri Zion n’a Apôtre Gitwaza igitangaza pe, Ntubyishiremo aho Satani atatera ibuye. Gusenga Ni kimwe ariko kandi ubuyobozi ni kindi kuba haraho badahuje nta gitangaza kirimo, Satani yaca muwariwe wese mugusenya umurimo W’Imana rero Apôtre Gitwaza afite ububasha, nuburenganzira bwo kugorora ibitagenda Ubwo nibwo buyobozi, nonese yakomeza akareberera umurimo w’Imana usenywa nagatsiko kabantu bake..... rwose sinsengerayo ariko ibyo yakoze nanjye nabikora kandi ntibivuzeko utakiri mu muhamagaro.
    Imana ibatabare yongere ubwayo ibigishe bace bugufi basabana imbabazi kandi mugihe bitabaye gutyo hari benshi batarakizwa nibagende hirya no hino bavuge ubutumwa ntabwo birukanywe ku Mana.

    Kuba yikorera Imana cyangwa warahamagawe naho ntibivuze ko utazuhura nibigeragezo. Ibi byose byavuzwe muri Zion n’a Apôtre Gitwaza igitangaza pe, Ntubyishiremo aho Satani atatera ibuye. Gusenga Ni kimwe ariko kandi ubuyobozi ni kindi kuba haraho badahuje nta gitangaza kirimo, Satani yaca muwariwe wese mugusenya umurimo W’Imana rero Apôtre Gitwaza afite ububasha, nuburenganzira bwo kugorora ibitagenda Ubwo nibwo buyobozi, nonese yakomeza akareberera umurimo w’Imana usenywa nagatsiko kabantu bake..... rwose sinsengerayo ariko ibyo yakoze nanjye nabikora kandi ntibivuzeko utakiri mu muhamagaro.
    Imana ibatabare yongere ubwayo ibigishe bace bugufi basabana imbabazi kandi mugihe bitabaye gutyo hari benshi batarakizwa nibagende hirya no hino bavuge ubutumwa ntabwo birukanywe ku Mana.

    Kuba yikorera Imana cyangwa warahamagawe naho ntibivuze ko utazuhura nibigeragezo. Ibi byose byavuzwe muri Zion n’a Apôtre Gitwaza igitangaza pe, Ntubyishiremo aho Satani atatera ibuye. Gusenga Ni kimwe ariko kandi ubuyobozi ni kindi kuba haraho badahuje nta gitangaza kirimo, Satani yaca muwariwe wese mugusenya umurimo W’Imana rero Apôtre Gitwaza afite ububasha, nuburenganzira bwo kugorora ibitagenda Ubwo nibwo buyobozi, nonese yakomeza akareberera umurimo w’Imana usenywa nagatsiko kabantu bake..... rwose sinsengerayo ariko ibyo yakoze nanjye nabikora kandi ntibivuzeko utakiri mu muhamagaro.
    Imana ibatabare yongere ubwayo ibigishe bace bugufi basabana imbabazi kandi mugihe bitabaye gutyo hari benshi batarakizwa nibagende hirya no hino bavuge ubutumwa ntabwo birukanywe ku Mana.

    apotre turakwemera umuntu wese uzakuvangira ashaka kuyobya iyerekwa ryawe uzamushire kuruhande ! leta yacu irakwemera kandi natwe turakwemera mungu ni mungutu

    Urarinzwe ntacyo uzaba Imana irakuzi ikwitayeho ntacyo uzaba.humura Imana irakurinze iguhetse kumugongo wayo.we are proud to have as our Apostle

    IZI MVURURU ZIBA MU MADINI YIYITIRIRA KO AKOMOKA KU MANA, NI UKUBERA INDA NINI N’IBYUBAHIRO BYABOKAMYE NKA SHEBUJA WABO. AHA NDAVUGA ABAKIRISTO. NAWE NICYO YAZIZE(YESU). ABAROMA N’ABAYUDA BABONYE ARIMO KUBATOBERA CYANE BARAMWIKIZA. YARARENGERAGA RWOSE. ICYAKORA IYABA ARI JYE NARI KUMUFUNGA BURUNDU. ARIKO UBUNDI BARINDA BAPFA UTWO DUFARANGA TUNGAHE, BAGIYE GUPAGASA AYABO NK’ABO BARIMO KUYAKA. BIRABABAJE. JYEWE NAHISEMO GUHAKANA YESU KUMUGARAGARO NDETSE BENSHI BANYITA ANTI-KRISTO. BATUBESHYE IMANA YO MU BITABO NA SATANI UTABAHO. NONEHO NARABAMENYE NZABAVUGURUZA BIKOMEYE. NANJYE NTARARABUKWA, NAHOZE MURI IRYO VUGABUTUMWA RY’IBINYOMA N’UBURYARYA. MBONEYEHO KUBWIRA ABASOMYI KO MURAMUTSE MWIFUZA KUMENYA BYINSHI KU BINYOMA BYA BIBILIA, MWAZASABA BA NYIRI URUBUGA NKABIBAGEZAHO BIRAMBUYE. IMANA ISHIMWE YO YEMEYE KO DUTAHURA UBWO BURYARYA BW’AYO MADINI AGAMIJE GUSINZIRIZA ABANTU NGO BABASAHURE NO KUBACURIKA NGO BABACURUZE. NITEGUYE NO KUBIGARAGAZA NO KUBYAMAGANA KUMUGARAGARO. MURAKOZE CYANE.

    jyewe narumiwe nimba harikintu kigoye nuguha umugisha abagutuka ariko nabonye apostle abishoboye imana imurengere muri byose kandi nabagiye bakomeze baguke satani tumugote ubwami bwiwe tubusenye naho gusebanya bibiiiiii

    Apotre Gitwaza icyo namubwira nuguturiza mu Imana yonyine izamuvuganira naho abamacakubiri bo ntaho bizabageza dufite Imana

    Nimba aribyo koko!?

    Nta Kibazo Gihari Kuko Muri Bible Birimo (Yobu) Nawe Niko Byagenze

    Bizashira

    MWESE MUZASHYA MUKONGOKE KU MUGARAGARO! NTA MUHAMAGRO MUFITE URETSE INDA NINI ZABATANZE IMBERE. MUCE BUGUFI MUKORERE IMANA BYANYABO MUREKE UKISHYIRA HEJURU , IBYUBAHIRO MNI INDA NINI

    Arko ikintu nibaza nikimwe kuki iyo umuntu atandukanye ashakira ibyaha uwo barikumwe njye mbon Gitwaza AHUBWO YIHANGANA NONESE REBA UKUNTU BATEKEREZAGA KONGERWA IMISHAHARA AHO GUTEKEREZA KU ITERAMBERE RYI TORERO BASHAKAGA KUMUSIGA MU MADENI GUSA

    GITWAZA NA TUZE KUKO NAYESU YAJE MWISI NTIBAMWEMERA BARAMUSEBYA BAGERAHO BAMUBAMVBA ISENGERE IBINDI UBITEGE IGIHE KIZABIRANGIZA

    KDI NGUSHIMIYE UKUNTU WOWE WAKOMEJE KUBABERA UMUBYEYI UGAHISHIRA AMAFUTI YABO ARKO BO DORE BARIKUKWANDAGAZA ARKO HUMURA NYAGASANI AZABIRANGIZA

    NIBAGENDE BASHINGE IRYABO KDI NUBUNDI NABO BAZASUBIRANAMO REKA TUBIREBE GUTAKAZA ITORERO UMAZEMO IMINSI WAVUNIKIYE AHO KWISHIMA UGACURA UMUGAMBI WO GUHIRIKA UWAKWICAJE KUNTEBE BURYA KUDAHANA NIBIBI
    WARAKOZE KUBIRUKANA MU ITORERO RYAWE BARIKUZARITOBA ARKO IYO URUKUNGU RUVUYE MU MASAKA AMASAKA ASIGAYE ASHOBORA KURAMA NTAKIBAZO

    niba aba bishops bahembwa 1.000.000 Frw , ubwo RRA yaba yibuka kubasoresha umushoro ku mushahara cyangwa RRA ireba abahembwa ducye gusa ikirengagiza aba baherwe baba bayanyunyushije mubantu bakoresheje ubu escrot. Ko ntumvise umushahara wa Gitwaza aho ntiyaba ahembwa akubwe kabiri ayo HE ahembwa?

    Erega abakritsu baragowe. Zion t. se n`iyihe Ministere?( harya y`ivuga butumwa)? ngaho da Umushahara wa miliyoni (1M) yose ava mubaturage!!!!!!!!! baturage ni mukomere imifuka yanyu muyifungure mutange kabisa maze nyuma yo guhaga batangire bayarwanire mo!!!!!.
    Ubuse muRwanda nibangahe bahembwa miliyone? ehhhhhhhhheeeeeee kara

    uyu mukozi w,Imana Gitwaza Imana izamutabara,yarakoze,yubatse itorero mu buryo bugaragara,arasenga ntako atagira,aracuranga aramya Imana akanayihimbaza,muramuzi mwese mu ndirimbo FAsha bene wacu bakizwe.Gusa icyo navuga nuko izi ntambara arimo ari Imana yazizanye ninayo izazirangiza natwe tuzakomeza gusengera Itorero.

    erega Daniel yabyeretswe neza ko ibumba nibyuma bidafatana noneho rero Gitwaza muvandimwe, nimugere kumusaraba mureke gushaka amaronko muhagarare munzira nyabagendwa mushake inzira za kera iyo ukuri abe ariyo munyuramo,kandi musange amategeko y’Imana nibwo umuseke uzabatambikira,

    Amafaranga ntabwo ariyo bampfuye hari ibindi, ikindi nuko Gitwaza nawe yahebwaga 1millions kandi bagenzi Be nibo bareclamye kuzamurirwa umushahara Bava kuri 400000
    Ntacyo bitwaye ukuri kuzagaragara ,imana ntabwo igira émotions cyarwa irye ruswa izagaragaza ufite ukire , Gitwaza numukozi wimana, ibyo bamuvuzeho ntabwo arubwambere babikoze nibindi byarayoyotse, courtage mon pasteur !

    Amafaranga ntabwo ariyo bampfuye hari ibindi, ikindi nuko Gitwaza nawe yahebwaga 1millions kandi bagenzi Be nibo bareclamye kuzamurirwa umushahara Bava kuri 400000
    Ntacyo bitwaye ukuri kuzagaragara ,imana ntabwo igira émotions cyarwa irye ruswa izagaragaza ufite ukire , Gitwaza numukozi wimana, ibyo bamuvuzeho ntabwo arubwambere babikoze nibindi byarayoyotse, courtage mon pasteur !

    Ark abakristu baragowe murapfa imishahara x ngo mwakoze Iki
    Nonese Ko mwiyita Abakozib’Imana Knd ngo izabahemba ubugingo buhoraho murapfa Iki mbona icyo mushyize imbere ari amafranga Kurusha kubwira abantu Ko Imana iriho bivuze Ko ibindi Bibi mwabikora kubera mafaranga ariko muhera mushinjanya Gukorana na Satan Imana Ikomeze kuturengera

    Imana ishobora byose ibasure kandi barekeraho guharabika nogusenya itorero ryimana ahubwo Intumwa Gitwaza akomeze kwihangana iyatangiye umurimo ntaho yagiye kandi irimaso ntisinzira.

    Imana ishobora byose ibasure kandi barekeraho guharabika nogusenya itorero ryimana ahubwo Intumwa Gitwaza akomeze kwihangana iyatangiye umurimo ntaho yagiye kandi irimaso ntisinzira.

    Imana ishobora byose ibasure kandi barekeraho guharabika nogusenya itorero ryimana ahubwo Intumwa Gitwaza akomeze kwihangana iyatangiye umurimo ntaho yagiye kandi irimaso ntisinzira.

    Namwe muba muzura akaboze ibi birashaje uyu mukozi w’Imana mwamuhaye amahoro koko! Gitwaza Gitwaza Gitwazaaa ariko ngirango iyo mumaze iminsi mutamuvuze ntimusinzira! Aya magambo yose muvuga uyu mugabo azana umuvumo kugihugu!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa