skol
fortebet

Ubushinjacyaha bukuru bwa Leta bwahagaritse kujuririra icyemezo cyagize abere abo kwa Rwigara

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwahagaritse ibyo kujuririra icyemezo cyafashwe cy’urukiko rukuru cyagize abere Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi mu gihe bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka 22.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushyize nibwo umushinjacyaha mukuru wa Leta, Mutangana Jean Bosco yatangarije abanyamakuru ko batishimiye iki cyemezo cyo kugira abere abo kwa Rwigara itangaza ko bagiye kukijuririra ariko bamaze gutangaza ko bisubiyeho.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Leta, Faustin Nkusi, yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko bamaze gufata icyemezo cyo guhagarika ubujurira nyuma y’inama bagiriwe n’umucamanza mukuru.

Yagize ati “Twajuriye nk’ubushinjacyaha ariko hari inama twagiriwe na Minisitiri w’Ubutabera yo guhagarika ubu bujurire niyo mpamvu twahisemo kudakomeza."

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnson Busingye,yavuze ko Leta irajwe ishinga no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kurusha kujurira mu nkiko.

Yagize ati “Ibyo urukiko rwakoze birahagije kuri kiriya kirego.Hari ubundi buryo bwiza Leta ishaka gushoramo amafaranga kurusha kujurira mu nkiko.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwareze Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ibyaha bikomeye birimo icyo gushoza imvururu muri rubanda zigamije kugirira nabi ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa