Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka bwamaze impungenge abababajwe n’ibiciro by’izamuka rya Pasiporo
Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwatangaje ko abantu badakwiriye kubabazwa n’ibiciro byatangajwe mu Iteka rishya rya Minisitiri rigenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda kuko ngo pasiporo isanzwe irakomeza kugura ibihumbi 50 FRW ahubwo iyahindutse ari Pasiporo nshya ikoranye ikoranabuhanga iteganyijwe gutangira gutangwa muri Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bubinyujije kuri Twitter bwakuyeho impungenge ku bantu batekerezaga ko ibiciro bya pasiporo (...)
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwatangaje ko abantu badakwiriye kubabazwa n’ibiciro byatangajwe mu Iteka rishya rya Minisitiri rigenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda kuko ngo pasiporo isanzwe irakomeza kugura ibihumbi 50 FRW ahubwo iyahindutse ari Pasiporo nshya ikoranye ikoranabuhanga iteganyijwe gutangira gutangwa muri Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bubinyujije kuri Twitter bwakuyeho impungenge ku bantu batekerezaga ko ibiciro bya pasiporo byahinduwe, ko ibyahinduwe ari ibya pasiporo nshya ikoranywe ubuhanga (electronic passport) yashyizwe ku bihumbi 75 FRW, isanzwe irakomeza kugura 50 frw.
Bagize bati “Ikiguzi cya Pasiporo ntabwo cyahindutse. Ikiguzi gishya kigaraga mu iteka rya minisitiri ni icya Pasiporo nshya ikoranye ikoranabuhanga iteganyijwe gutangira gutangwa muri Nyakanga 2019. Pasiporo isanzwe irakomeza gutangwa ku kiguzi cya 50,000 Frw.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *