skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Uganda bwatangiye guhiga bukware abanyarwanda batuye Kisoro

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda cyarahiriye kugirira nabi abanyarwanda ku buryo bweruye ndetse kuri cyamaze gushyiraho za bariyeri zo kugenzura abahisi n’abagenzi kugira ngo umunyarwanda ufashwe agirirwe nabi.

Sponsored Ad

Bamwe mu banyarwanda baherutse kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika, ku wa 26 Gashyantare 2019,bavuze ko Leta ya Uganda yashyizeho bariyeri kugira ngo ijye isaka amamodoka n’abagenzi ishaka abanyarwandabo kugirira nabi.

Virunga Post yatangaje ko abanyarwanda bafatiwe muri Uganda bayibwiye ko iyo polisi ya Uganda itahuye ko uri umunyarwanda, bakwaka ibyangombwa birimo pasiporo cyangwa urundi rwandiko rw’inzira, bagahita baruca.

Nyuma yo kukwambura ibyangombwa batangira kugushinja kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ari naho hava gufungwa no kwirukanwa nabi mu gihugu.

Bamwe mu banyarwanda bfatirwa muri Uganda barekurwa muri gereza ari uko batanze ruswa y’amafaranga menshi,ngo iyo utayatanze baragutoteza bikomeye aho aba banyarwanda baherutse kuvayo bavuze ko amagereza menshi yuzuyemo abanyarwanda bahohoterwa umunsi ku munsi.

Gushyiraho izi bariyeri biri muri gahunda yo guta muri yombi abanyarwanda baba muri Uganda ndetse no kubambura ibyabo birimo amafaranga.

Ibitekerezo

  • Abanyarwanda Barimuri Uganda Nibatahe Murwababyaye Amahoro Niyose Murwanda

    Ariko banyarwanda turabiziko twahahiraga muri Uganda ariko urwango Leta ya Uganda idufitiye rurakomeye kdi umuntu nakubwirako akwanga uzamusubizeko wowe umwanga biruseho mugume mugihugu cyacu turye ducye twineza kdi rwose ntacyo tubuze pe tuzirwanaho aho kugirango muhohoterwe burimunsi kdi rwose abaturage babagande baza iwacu bo baratekanye ntakibazo kuki bo batamagana Leta yabo kumugaragaro???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa