skol
fortebet

Uganda: Icyuma cyashiririzaga kanseri cyarapfuye none ikomeje guhitana abantu, mu Rwanda nta kihaba ariko abarwayi bajyanwa aho kiboneka

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda abarwayi benshi ba kanseri bataje ubuzima mu menzi 13 ashize ugereranyije n’ amezi 13 yayabanjirije, itandaro y’ izi mfu ngo ni ukuba icyuma rukumbi cyashiririzaga indwara ya kanseri cyarapfuye kikamara ayo mezi yose kitarakoreshwa.
Kuba icyo cyuma cyarapfuye bivuze ko muri Uganda umurwayi wa kanseri arimo kuvurishwa imiti gusa. Dail monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko kuvurisha umurwayi wa kanseri imiti nabyo bihenze kuko bimusaba amashilingi ari hagati y’ ibihumbi 220 n’ (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda abarwayi benshi ba kanseri bataje ubuzima mu menzi 13 ashize ugereranyije n’ amezi 13 yayabanjirije, itandaro y’ izi mfu ngo ni ukuba icyuma rukumbi cyashiririzaga indwara ya kanseri cyarapfuye kikamara ayo mezi yose kitarakoreshwa.

Kuba icyo cyuma cyarapfuye bivuze ko muri Uganda umurwayi wa kanseri arimo kuvurishwa imiti gusa. Dail monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko kuvurisha umurwayi wa kanseri imiti nabyo bihenze kuko bimusaba amashilingi ari hagati y’ ibihumbi 220 n’ ibihumbi 700 mu cyumweru kimwe gusa.

Ibi ngo bituma kanseri ihitana benshi kubera ko ayo mashilingi abona umugabo agasiba undi.

Nubwo ariko abarwaye iyo ndwara bapfa umusubizo inzobere mu kuyivura zivuga ko ziba zakoze iyo bwabaga ngo zite kubarwayi.

Dr Amos Deogratius Mwaka yagize ati “Iyo tubonye indwara ya kanseri yarengeranye umurwayi tumuha imiti isanzwe ariko tukanifashisha icyuma kiyishiririza(Radiotherapy), kuba icyo cyuma rero kidahari, imiti ubwayo yonyine ntacyo yamara, umurwayi apfa vuba ntakabuza”.

Mu Rwanda

Muri 2011, nibwo u Rwanda rwatangiye kwita kubarwaye indwara ya kanseri mu buryo bwumwihariko. Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Butaro bivura indwara ya kanseri mu Rwanda buvuga ko nibura abarwayi 80% babigannye barwaye kanseri bakira. Bivuze ko 20% ibahitana.

Amakuru atangwa n’ ibitaro bya Butaro ni uko icyo cyuma gishiririza kanseri u Rwanda rutakigira.

Dr Catherine Kigonya, inzobere mu kuvura kanseri y’ abantu bakuru mu bitaro bya Butaro yatangaje ko iyo bibaye ngombwa ko bashiririza kanseri, umurwayi yurizwa indege akajya kuvurirwa muri Kenya bitewe n’ uko mu Rwanda nta cyuma gishiririza kanseri gihari.

Yagize ati “Uburyo bwizewe mu kuvura kanseri yarengeranye ni ukuyishiririza, mu Rwanda rero kubera tudafite icyuma gishiriza kanseri umurwayi tumwohereza muri Kenya”

Icyuma cya Uganda gishiririza kanseri cyapfuye muri Werurwe 2016, kuva icyo gihe kugeza ubu abarwayi 1 183 bamaze guhitanwa na kanseri mu gihe kuva mu Werurwe 2015 kugera muri Werurwe 2016 abarwayi 300 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.

Ibitekerezo

  • UBWO SE ICYO CYUMA KUGURA ANGAHE KUBURYO IGIHUGU KIREKA ABANTU BAPFA KERETSE NIBA ABABIKORA BARABIRETSE NAHO UBUNDI HARIBYO BAGURA ARENZE ARIKO ABATURAGE BAGAKOMEZA BAPFA UBUZIMA BWUMUNTU BURUTA IBINDI BYOSE*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa