skol
fortebet

Uganda yahaye Pasiporo Charlotte Mukankusi ufite umwanya ukomeye muri RNC

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda cyamaze guha Pasiporo Charlotte Mukankusi ushinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC,washinzwe na Kayumba Nyamwasa ushinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Charlotte Mukankusi wari uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Museveni; yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo zo kunoza umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma y’aho biherutse gutangazwa ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahwe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.

Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.

Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.

Urebye igihe ibi byangombwa by’inzira byatangiwe n’igihe uyu mugore aherukira muri Uganda, biragaragara ko ari byo yifashishije mu rugendo yahuriyemo na Perezida Museveni.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Ndabwira uyu Charlotte Mukankusi ko ibyo akora ataribyo kubera ko imana itubuza kwangana no kurwana.Erega tujye tumenya ko kuba umukristu bisobanura "gutandukana n’abantu bakora ibyo Imana itubuza".Itubuza kwangana,kurwana,ruswa,gusambana,amanyanga,etc...Abanga kumvira Imana bose,kandi nibo benshi,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abantu bayumvira gusa.It is a matter of time,kubera ko Imana ifite Calendar yayo ikoreraho.Ntacyo bimaze kwangana,kubera ko twese turuhukira mu gitaka.Ariko abumvira Imana,izabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Nk’abakristu,tujye twumvira Imana,aho gushaka kurwana no kwangana.Ntacyo bimaze kubera ko niyo wabona ubutegetsi,ejo uzapfa kandi we kuzazuka ku munsi wa nyuma,kubera ko wakoze ibyo Imana itubuza (kwicana,kurwana).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa