skol
fortebet

Uganda yarekuye abanyarwanda 32 bari bafunzwe binyuranyije n’amategeko biganjemo abafatiwe mu rusengero rwa ADEPR

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Abanyarwanda 32 barimo 28 bafatiwe mu rusengero rwa ADEPR, birukanywe muri Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri kasho zo muri icyo gihugu aho bavuga ko bari babayeho nabi banakorerwa iyicarubozo.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2019,Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, rwaraye rwakiriye Abanyarwanda 32 nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza.

Aba Banyarwanda bagejejwe i Kagitumba mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro aho Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda rukaba ari rwo rwabohereje mu Rwanda.

Muri aba Banyarwanda uko ari 32,harimo 28 bafashwe tariki ya 23 Nyakanga 2019 basanzwe mu rusengero rwa ADEPR ruri ahitwa Kibuye mu Mujyi wa Kampala na ho abandi bane 4 bafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Uganda. Bamwe muri bo bakora imirimo itandukanye abandi baragiye gusura abavandimwe babo babayo.

Mu buhamya bwabo bwumvikanamo iyicarubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu, mu gihe nyamara ngo bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko .

Aba Banyarwanda bakomeza bavuga ko hari abandi bagenzi babo batari bake basize muri Uganda bafunze.

By’umwihariko uwitwa Harelimana Jean Paul w’imyaka 32 y’amavuko, yemeza ko yageze muri Uganda akabwirwa n’umuntu waho ko yaza akajya kumuha akazi, agiye aza kwisanga yaragiye kwigishwa ibijyanye n’ibya gisikare.

Muri rusange abafashwe bari mu rusengero rwa ADEPR bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kireka muri Mbuya ho mu Mujyi wa Kampala, na ho abafatiwe mu bice bitandukanye bo bari bafungiye kuri CMI (Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Uganda).

Icyo aba Banyarwanda bahurizaho ni uko uko bose bari bafunzwe barinze bagarurwa mu Rwanda batagejejwe imbere y’ubutabera ngo bamenyeshwe mu buryo bweruye ibyaha baregwa.

Ni mu gihe mu minsi yashize hari n’abandi Banyarwanda birukanwe muri icyo gihugu bagiye banyuzwa kuri uyu mupaka wa Kagitumba mu bihe bitandukanye.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa