skol
fortebet

Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umunyarwanda uherutse kurasirwa ku mupaka ari kwinjiza magendu [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Abahagarariye guverinoma ya Uganda bamaze gushyikiriza u Rwanda umurambo wumunyarwanda witwa Peter Nyengye, wakoraga ubucuruzi warasiwe I Nyagatare kuwa 24 Gicurasi 2019, ari kugerageza kwinjiza magendu mu Rwanda,yahagarikwa akanga guhagarara ahubwo agashaka kurwana n’abashinzwe umutekano.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko ibyatangajwe ko uyu Nyengye n’umunya Uganda umwe bari kumwe, barasiwe mu murenge wa Tabagwe i Nyagatare,bari kugerageza kwambutsa magendu kuri Moto.

Uyu munyarwanda yarashwe ubwo yashakaga kwambutsa Caguwa, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziramuhagarika aranga,ashaka kurwanya abasirikare afatanyije n’abandi bantu bari bitwaje imipanga bashakaga gutema abasirikare barimo n’undi mugabo w’umugande nawe warashwe.

U Rwanda ruvuga ko aba bagabo babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunya-Uganda, barasiwe mu Rwanda nyuma bakaza gupfira muri Uganda mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byifashishije uyu murambo w’uyu munyarwanda bihimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zijya kurasira aba bantu muri Uganda.

Kuri uyu mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019,nibwo ku mupaka wa Gatuna abayobozi b’u Rwanda bagiye kwakira umurambo w’uyu munyarwanda kugira ngo ushyingurwe.




Ibitekerezo

  • Ariko rero ibyaba bantu barasiwe mu rwanda imirambo yabo ikaba uganda birimo urujijo. Hari ibidasobanurwa neza kabisa harimo amagezi.

    Ariko rero ibyaba bantu barasiwe mu rwanda imirambo yabo ikaba uganda birimo urujijo. Hari ibidasobanurwa neza kabisa harimo amagezi.

    Ariko rero ibyaba bantu barasiwe mu rwanda imirambo yabo ikaba uganda birimo urujijo. Hari ibidasobanurwa neza kabisa harimo amagezi.

    Imana imwakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa