skol
fortebet

Uganda yongeye kohereza mu Rwanda Abanyarwanda yari imaze igihe ifungiye muri gereza

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda gikomeje gutoteza abanyarwanda mu magereza atazwi,cyongeye gufata abanyarwanda 9 kibata ku mupaka wa Gatuna.

Sponsored Ad

Aba banyarwanda bari batuye muri Uganda,bari bamaze umwaka urenga bafunzwe ndetse batotezwa ku buryo bukomeye n’abanya Uganda.

Aba banyarwanda batawe ku mupaka ku munsi w’ejo,batangaje ko bishimiye kuba barekuwe bakava mu buroko ariko ngo hari abandi banyarwanda 400 bakiri mu nzu y’imbohe bababazwa bikomeye n’ubutegetsi bwa Uganda.

Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda ku mpamvu zitaramenyekana neza gusa abavayo bavuga ko bashimutwa bakajya gufungwa bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda.

Uganda ikomeje kubangamira bikomeye Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi batuye muri iki gihugu aho bamwe bafungiwe muri gereza zitazwi,abandi bazuye muri gereza ya Nkore muri Kabare.

Uganda ituwemo n’abanyarwanda benshi ariko barahangayitse kubera impamvu za politiki y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa