skol
fortebet

Uko abashinzwe umuco mu Rwanda babona iby’ abakobwa babiri batangaje ko bitegura gushyingiranwa

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ivuga ko ubutinganyi bw’abakobwa babiri bahoze ari abanyamakuru bunyuranyije n’umuco nyarwanda, aho isaba Abanyarwanda kubigendera kure bakabirenza ingohe.
Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hasohotse inkuru zivuga ku bakobwa babiri, umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca biyemereye ko biteguye kubana nk’umugore n’umugabo.
Ni umuco utamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abantu benshi (...)

Sponsored Ad

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ivuga ko ubutinganyi bw’abakobwa babiri bahoze ari abanyamakuru bunyuranyije n’umuco nyarwanda, aho isaba Abanyarwanda kubigendera kure bakabirenza ingohe.

Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hasohotse inkuru zivuga ku bakobwa babiri, umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca biyemereye ko biteguye kubana nk’umugore n’umugabo.

Ni umuco utamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abantu benshi babyamagana bavuga ko bidakwiye kwimikwa. Gusa abakora ubutinganyi bo bavuga ko bumva ko ari uburenganzira bwabo ntawukwiye kububavutsa.

Umuyobozi ushinzwe Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques yagiranye ikiganiro n’Izubarirashe.rw yamaganye uwo muco w’ubutinganyi wagaragajwe n’abo bakobwa babiri.

Uyu muyobozi avuga ko mu muco nyarwanda ubusanzwe bizwi ko umugabo ashakana n’umugore bakabana bakibaruka abana. Ibyo by’ubutinganyi yemeza ko bihabanye kure n’umuco nyarwanda, aho asaba Abanyarwanda bose muri rusange kubyirinda kuko ngo nta byiza byabyo.

Yagize ati “Nka RALC turi kureba icyo amategeko abivugaho n’icyo umuco ubivugaho ni byo turi kugenderaho. Turareba nk’Itegeko Nshinga, mu ngingo yaryo ya 17 ivuga ko hashyingirwa umugabo umwe n’umugore umwe, iyo bikorewe imbere y’amategeko ari byo biba byemewe mu Rwanda.

Hari n’irindi tegeko ririya ry’umuryango na ryo ribivugaho, ingigo yaryo ya 166. Rivuga ko mu Rwanda hemewe inshyingirwa ry’umugabo umwe n’umugore umwe bikorewe imbere y’amategeko ku bantu bafite imyaka 21.”

Mwafashe mute bariya bakobwa biyemereye ko bazabana bahuje ibitsina?

Twabibonye ko ari ibintu binyuranyije n’umuco w’u Rwanda. Nk’umuco, ubundi uragenda ukavuga uburyo abantu bashyingirwa, n’ababikora n’impamvu babikora. Uvuga ko gushyingirwa ari iby’umuryango w’umuhugu n’uw’umukobwa kugira bubake urugo bibaruke abana, biriya sinzi ibyo bazakora niba ari urugo ni ukugira ngo habeho undi muryango uzarererwamo abana, bakagura igihugu n’umuryango, ubwo sinzi ibyo bariya byaba bigamije.

Mwiteguye gukora iki ubu?

Ni ukubwira Abanyarwanda tukabasobanurira icyo amategeko avuga, tukabasobanurira icyo umuco ubivugaho. Bariya mu Rwanda kugeza ubu nta tegeko ribahana, ari Abanyarwanda bagombye kumenya icyo amategeko avuga, icyo n’umuco ubivugaho. Nkeka ko ari ukwigana ibibera hanze ku isi hose,m abantu baba babyumva hirya no hino, bya bindi byo gupfa gukurura ibintu bazana mu muco nkeka ko ari ubujiji, nitugumya kubajijura ndake ko batazanduza benshi.

Bishatse kuvuga ko ari amahano bariya bakobwa bakoze ndetse na bagenzi babo bagiye bagaragara?

Mvuze ko bishe umuco ntabwo mvuze amahano. Mu muco tugira indangagaciro tukanagira na kirazira, biriya na byo bijya muri kirazira…

Ni iki RALC igiye gukora?

Ni ukugaragariza Abanyarwanda uko ibintu bimeze tunakangurira abana, urubyiruko kongera kugaruka ku muco, niba umuco nyarwanda uvuga ko hashyingirwa umugabo n’umugore, hadashyingirwa abagabo babiri cyangwa abagore babiri ibyo ni byo tugiye kubereka. Icyo dukora twebwe ni ukwereka Abanyarwanda tukababwira ngo’Umunyarwanda agira ibimuranga , agira indangagaciro zimuranga kandi biriya ntibibamo.

Iyo dukoze ubwo bukangurambaga abana bashakaga kujya mjuri ziriya nzira babona ko bidakwiriye umunyarwanda.

Mu muco habamo ibitirano bituma ukura biriya bitirano tubyite iki?

Biriya ntabwo ari ibitirano, ibitirano ni ibyinjizwa muco bikemerwa. Biriya nta n’ubwo birinjira, ni abantu bari kugenda basunika, bashaka kwinjiza ibidakorwa. None abantu nibazana ibyo kurya abantu tuzabyemera ngo n’uko hari aho babikora? Wenda hari ibindi bihugu byinjiye mu ndangagaciro zabo ariko mu ndangagaciro z’Abanyarwanda ibyo ntabibamo. Icyo twakora ni ugukangurira Abanyarwanda tukabereka ko hari ho za kirazira n’iriya irimo.

Ni iki mwasaba itangazamakuru na cyane ko ari bimenyekanira?

Itangazamakuru ryo mu Rwanda twarisaba kutabyamamaza nk’uko birimo ubu ngubu…

Uko abanyamakuru mugenda mubikorera publicités, hari ababa babyamamaza batabizi cyangwa batabishaka ariko kuko babona ari inkuru yabaye bagapfa kubivugaho gusa ariko bije abantu bakabireka cyangwa bakabyamagana atari ukubivuga kuriya abantu babyogeza nk’uko nabibonye mu bitangazamakuru bimwe na bimwe byaba ari ikintu cyiza, n’ababikoze babona ko bakoze ibidakorwa.

Inama mwagira abakora ubutinganyi n’iyihe?

Inama twabagira ni uko bakongera bagasubiza amaso inyuma bakongera bakaba Abanyarwanda kuko biriya si iby’u Rwanda si iby’Abanyarwanda.

Murasaba iki ababyeyi?

Turabasaba kuba maso kandi bakagerageza gukurikirana abana babo kuko biriya ntabwoi ari ibintu bipfa kuza gutya ni ibintu biza kubera ko abantu barebye ibyo batagombaga kureba, bagiye muri bya bitangazamakuru bishyiraho ibintu by’urukozasoni,, akenshi na kenshi usanga ari n’abantu baba banashutswe….

Icyo twakangurira abanyarwanda ni ukuba maso, tukamenya uko twitwara imbere ya biriya, tukamenya ko ari intambara y’imico natwe tukamenya aho turwanira n’abo turwana na bo.

Twifuje kuvugana n’abo bakobwa bavugwaho ubutinganye, duhamagaye Umuhoza Rebecca kugira icyo avuga ku byo RALC yatangaje atubwira ko ntacyo yiteguye kudutangariza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa