skol
fortebet

Uturere twasimbuje abayobozi batandukanye begujwe n’abeguye mu minsi ishize

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nzeri 2019, hirya no hino mu gihugu habaye amatora yo gusimbuza abayobozi b’uturere baherutse kwegura no kweguzwa mu ntangiriro.Abayobozi b’uturere batowe uyu munsi bose n’abagore.

Sponsored Ad

Mu karere ka musanze umuyobozi w’akarere watowe ni Nuwumuremyi Jeanine mu gihe Kayitare Jacqueline ariwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.

Madamu Mukarutesi Vestine ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu gihe Mukamasabo Appolonie w’imyaka 41 ariwe watorewe kuyobora akarere ka
Nyamasheke ku majwi 267 kuri 273 bagize inteko itora.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Kamali Aimé Fabien uherutse gutakarizwa icyizere na Nyanama y’aka karere.

Mpambano Nyiridandi Cyriaque ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngoma.

Nzabonimpa Deogratias ni we watorewe kuba Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rubavu.

Kamanzi Axelle yatorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu watowe ni Rucyahanampuhwe Andrew.

Ishimwe Pacifique yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu.

Mu karere ka Ngororero,Uwihoreye Patrick yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na ho Mukunduhirwe Benjamine atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa