skol
fortebet

Uko bimwe mu bigo bya Leta bikomeye byagiye bivanwa mu mujyi wa Kigali bikimurirwa mu ntara

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Gatete Claver, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2019 ko bagiye kwimura bimwe mu bigo bya Leta bitandukanye kugira ngo bifashe indi mijyi n’uturere gutera imbere ndetse bifashe muri gahunda yo kunoza serivisi.

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

I Nyagatare hazakomeza kuba ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. I Musanze ho hashyizwe Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Busogo.

Mu mujyi wa Rusizi hashyizwe ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, i Karongi hashyirwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco naho mu Karere ka Ngororero hashyirwa Ikigo gishinzwe amashyamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Gatete Claver, yavuze ko bagiye bimura ibigo bashingiye ku nshingano zabyo n’aho zihuriye n’imijyi byimuriwemo ndetse ngo n’ibindi bice by’igihugu bikeneye iterambere

Yagize ati “Ufashe nka Huye, ufite RAB, harimo n’ubushakashatsi, HEC na WDA byose bifite aho bihuriye n’uburezi. Kubishyira hamwe bituma byuzuzanya. Ni ahantu ndangamateka n’umuco n’ubushakashatsi, bitegereye biriya bigo by’amashuri makuru, ubwo bushakashatsi bujyanye nabyo ntabwo bwakunganirana.

Ku bijyanye na Karongi na Ngororero, ni ukuvuga ngo ntabwo wajya ushyira ibintu mu mijyi imwe gusa, ugomba guteza imbere n’indi mijyi yose nubwo yaba atari iyunganira Kigali.”

Gatete yemeje ko kwimura bimwe muri ibi bigo bizafasha kunoza imitangire ya serivisi kandi bigabanye amafaranga Leta yashoraga mu nyubako byakoreragamo.

Minisitiri Gatete yavuze ko hatangiye igenzura ryo kumenya buri kigo aho kizajya n’ibizakenerwa, ku buryo mu Ukuboza uyu mwaka hazaba hamaze kuboneka ibikenewe, ibigo bya mbere bigatangira kwimuka.

Yagize ati“Ubu twarimo dusuzuma inyubako. Hari izishobora kuba zihari, hari n’izindi zikeneye kuvugururwa n’ahandi dushobora gukodeshereza. Biradufasha n’inyubako zimwe na zimwe zitajyaga zikoreshwa, biradufasha aho kugira ngo zipfe ubusa.”

Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro y’umwiherero wa 14 w’abayobozi, ugamije guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa Mbere,taliki ya 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye.

Ibitekerezo

  • Ko mbona za Bugesera ntakintu bahageneye ra?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa