skol
fortebet

Uko byaribyifashe muri Senegal Ubwo Abanyarwanda bibukaga kunshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi. [Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Muri Senegal, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashimwa ingabo z’iki gihugu zari mu Rwanda zagerageje kurokora abicwaga.
Kuri uyu wa Kabiri, kuya 7 Mata 2017, umuhango wo kwibuka jenosede yakorewe abatutsi, witabiriwe na, Minisitiri w’umuco, Mbagnick Ndiaye, wari uhagarariye Leta ya Senegal, ba Ambasaderi, intumwa z’abahagarariye ibihugu byabo n’ abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu.
Iki gikorwa cyabayemo umugoroba wo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, kuya 7 Mata 2017, umuhango wo kwibuka jenosede yakorewe abatutsi, witabiriwe na, Minisitiri w’umuco, Mbagnick Ndiaye, wari uhagarariye Leta ya Senegal, ba Ambasaderi, intumwa z’abahagarariye ibihugu byabo n’ abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu.

Iki gikorwa cyabayemo umugoroba wo kwibuka warimo abantu barenga 500.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Dr. Mathias Harebamungu, yasabye abari aho guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bafata mu mugongo abacitse ku icumu. Mu butumwa bwe, Dr Harebamungu yashimye ubutwari bw’Abanyasenegali banze gukura ingabo zabo zabaga muri MINUAR igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo Cpt Mbaye Diagne wanaguye mu butumwa bwa Loni mu Rwanda mu 1994, MINUAR.

Ambasaderi kandi yagaye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byanga gufata abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi n’iyo ibimenyetso simusiga byaba bihari, ariko abibutsa ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, ‘ nta gihugu na kimwe, nubwo cyaba gikeka ko cyaba igihangange gute, gifite ubushobizi na buto bwo gusibanganya ibimemyetso!’
Mu izina rya Leta ya Senegal, Minisitiri Mbagnick Ndiaye, yavuze ko u Rwanda na Senegal bifitanye umubano ukomeye kandi ko Capitaine MbayeDiagne ari imwe mu nkingi zawo.

Yabijeje ko igihugu cye kizakomeza gufata u Rwanda mu mugongo no kurwanya Jenoside.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Senegal (ACRS), Dr. Philonilla Uwamariya Thiam, yashimangiye ko iyicwa n’ihohoterwa ry’Abatutsi byatangiye muri 1959, ingengabitekerezi ya Jenoside irakura kugeza muri 1994.

Yakomje avuga ko nyuma y’inzira y’inzitane yanyuzemo ku kuva ku buhunzi no kubura igihugu, ariko ubu ashimishwa n’uko ubu ari Umunyarwandakazi wemye utakigira ipfunwe, kuko yashubijwe ubunyagihugu bwe, igihugu gishya kandi cyubashywe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa