skol
fortebet

Uko Depite Bazatoha abona amatora ya 3 ya Perezida w’ u Rwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka wa 2017, mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika. Ni amatora agiye kuba ku nshuro ya gatatu u Rwanda ruvuye mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mbere yabaye muri 2003 aya kabiri aba muri 2010 aya gatatu ni ateganyijwe tariki 3 n’ iya 4 Kanama 2017. Tariki 3 nibwo Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora naho Abanyarwanda bazatorera mu gihugu imbere bazatora tariki ya 4 Kanama.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ Afurika, umugabane ufite byinshi mu bihugu biva (...)

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka wa 2017, mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika. Ni amatora agiye kuba ku nshuro ya gatatu u Rwanda ruvuye mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mbere yabaye muri 2003 aya kabiri aba muri 2010 aya gatatu ni ateganyijwe tariki 3 n’ iya 4 Kanama 2017. Tariki 3 nibwo Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora naho Abanyarwanda bazatorera mu gihugu imbere bazatora tariki ya 4 Kanama.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ Afurika, umugabane ufite byinshi mu bihugu biva mu matora y’ umukuru w’ igihugu byinjira mu mvururu za politiki.

Ikinyamakuru Umuryango twaganiriye n’ umwe mubakurikiranira hafi politiki y’ u Rwanda, unafitemo uruhare kuko ari umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko y’ u Rwanda Hon. Depite Adolphe Bazatora aduha ishusho y’ uko abona amatora ya Perezida wa Repubulika u Rwanda rwitegura.

Depite Bazatoha yavuze ko imvururu za politiki zikunze gukurikira amatora y’ umukuru w’ igihugu henshi muri Afurika zitazaba mu Rwanda atanga impamvu eshatu ashingiraho.

Yagize ati “Nkanjye nk’ umuntu usanzwe ukurikira politiki yo muri iki gihugu kandi uyifitemo uruhare, mbona nta mvururu na busa bizatera. Mbishingira ku bintu nka bibiri cyangwa bitatu”

Uwo mudepite avuga ko kuba muri 2015 Abanyarwanda benshi baratoye bemeza Referandumu ngo Perezida uriho azongere yiyamamaze ari kimwe mu bigaragaza ko amatora azaba mu ituze.

Ati “Abanyarwanda ubwabo nibo basabye ko Perezida wa repubulika dufite ubu, kubera ibyo yatugejejeho abantu bamushyigikira akongera akaduteza indi ntambwe, Abanyarwanda benshi badusabye ko duhindura Itegeko nshinga icyo ni icya mbere kinyizeza ko nta mvururu zizabaho”

Yunzemo ati “Icya kabiri Abanyarwanda bamaze kumenyera iyo mikorere ya demukarasi yo kuba abakandida bazajya mu ruhando rw’ abandi bakandida bagatorwa, kandi bagatorwa nta mvururu bigombye kubakururira kuko Abanyarwanda aribo bazaba bishyiriyeho ubayobora.”

Impamvu ya gatatu ngo ni uko Abanyarwanda bamaze gukura mu myumvire.

Ati “No mu biganiro tumaze iminsi tugirana ari hagati y’ amashyaka ari no mu baturage ubwabo, usanga Abanyarwanda bamaze gukura mu myumvire ku buryo batafata imihoro ngo bongere kujya gutemana kuko kanaka yatowe. Ibyo bintu uko ari bitatu bimpa icyizere ko amatora azadusiga amahoro nubwo muri Afurika dusanzwe dufite iyo sura mbi yo kurwana kubera ko kanaka yatowe”

Depite Bazatoha avuga ko nubwo Abanyarwanda benshi basabye ko Perezida wa Repubulika uriho yazongera kwiyamamaza bitatuma adahigwanwa n’ abandi ngo Abanyarwanda bitorere uwo bashaka.

Ati “Ntabwo twashyigikira ko kumwohereza wenyine ngo ni uko hari abaturage benshi basabye ko yongera kwiyamamaza. Ni byiza ko haboneka abandi bagashyira ibitekerezo hamwe n’ ibye bizatuma habaho ibiganiro mpaka bizabyara porogaramu zifitiye abaturage akamaro”

Avuga iki ku bakandida biyamamaza bikarangira bisubiyeho bagashyigikira undi mukandinda?

Ati “Bibaho kuri za demukarasi ku Isi hose iyo abantu basanze bafite ibitekerezo na porogaramu bimwe bashyirahamwe. Ariko bakaganira kugira ngo bahitemo ibitekerezo bashyigira”

Depite Bazatoha ni umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda bakomoka mu ishyaka PSD rifite icyizere 100% cyo gutanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa