skol
fortebet

Uko Isi yiriwe tariki 13 Kamena 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe harimo inkuru z’ uruzinduko rwa Perezida Kagame ari mu Burusiya ahagiye gutangirizwa igikombe cy’ Isi cya 2018, Ingengo y’ imari u Rwanda ruzakoreshwa muri 2018/19 yemejwe, Mu mahanga ikivugwayo mu Isi ya Siporo ni uko Amerika, Canada na Mexique aribo bazakira igikombe cy’ Isi kizakurikira igitaha.

Sponsored Ad

Amerika, Canada na Mexique batsindiye kuzakira igikombe cy’Isi cya 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byatorewe kuzakira igikombe cy’Isi kizaba mu 2026 bihigitse Maroc mu matora yabereye i Moscow mu Burusiya mu Nteko Rusange ya FIFA kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018. Muri aya matora yanitabiriwe na Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascène, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bifatanyije byabonye amajwe 134, Maroc yari ishyigikiwe cyane n’ibihugu by’Abarabu na bimwe byo muri Afurika, ibona amajwi 65 naho igihugu kimwe ijwi ryacyo riba impfabusa.

Trump muri gahunda yo kugabanya imodoka z’ Abadage muri US

Perezida Donald Trump yabwiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku bijyanye n’ikibazo cy’imodoka nyinshi z’Abadage zuzuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama baherutse kugirana i Washington. Aherutse no kubwira Umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel ko azashyiraho umusoro wa 35% kugira ngo zigabanuke.

Dr. Ngirente yatangije ikigega cyo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangije ku mugaragaro ikigega kizafasha guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya (National Research and Innovation Fund) iki kigega kikazibanda ku gufasha cyane cyane abakiri bato kwihangira imirimo no gukora ubushakashatsi bagamije guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame ntibuzahwema gutera inkunga ubumenyi n’ikoranabuhanga bishingiye ku gushakira amasoko abakiri bato bafite impano yo guhanga udushya”.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w’ Uburusiya Putin

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 13 Kamena yakiriwe mu biro bya Perezida w’ Uburusiya ’Klemlin’ na Perezida Vladmir Putin w’Uburusiya mbere y’uko yitabira umuhango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’isi. Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya aherutse mu Rwanda aho we na mugenzi Louise Mushikiwabo batangaje ko bagiye kunoza umubano w’ ibihugu byombi n’ abakuru b’ ibihugu bakajya bagendererana. U Rwanda n’ Uburusiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza ahanini ushingiye kuri za Ambasade.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, yemeje ko Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,443,535,804,386.

Uganda: Kayihura yatawe muri yombi

Gen. Kale Kayihura uherutse kweguzwa ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda uyu munsi yatawe muri yombi. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yemeje ko Kayihura yakuwe iwe ahitwa Lyantonde, akajyanwa i Kampala muri kajugujugu.afashwe kuri uyu wa gatatu mu gihe kuri uyu wa Kabiri ari bwo hari hatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ariko bamwe mu bo mu muryango we bakabinyomoza.

Sudani y’ Epfo n’ inyeshyamba ziyirwanya bazaganirira muri Ethiopia

Uyu munsi Riek Machar utavugarumwe na Sudani y’ Epfo y’ Epfo yemeye ko tariki 20 Kamena 2018, azitabira ibiganiro by’ amahoro Addis Abeba muri Ethiopia bizahuza Perezida Salva Kiir n’ inyeshyamba zitavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Sudani y’ Epfo batumiwemo na Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa